English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Maputo: Venâncio Mondlane utavuga rumwe n'ubutegetsi yatangaje ko azishyiraho nka Perezida.

Umukuru w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Mozambique, Venâncio Mondlane, yatangaje ko azishyiraho nka perezida ku itariki ya 15 Mutarama nyuma yo kwanga ko yatsinzwe mu matora ya Perezida.

Yabitangaje ku wa kabiri mu gihe abamushyigikiye bakoraga imyigaragambyo irimo urugomo mu bice bitandukanye by'igihugu basaba irangira ry'ubutegetsi ishyaka FRELIMO rimazeho imyaka 49.

Umukuru w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Mozambique,Venâncio Mondlane yashishikarije abamushyigikiye kwigaragambya mu mahoro.

Ibiro bya FRELIMO, stasiyo za polisi, za banki n'inganda byarasahuwe, birasenywa ndetse biratwikwa mu bice bitandukanye by'igihugu. Kuva ku wa mbere, abantu nibura 21 biciwe mu mvururu, nkuko minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu yabivuze ku mugoroba wo ku wa Kabiri.

Kugeza ubu ntibizwi ukuntu Mondlane ateganya kujya ku butegetsi kuko ubu yahungiye mu gihugu kitazwi.

Akenshi yagiye akusanya abamushyigikiye abinyujije mu magambo avugira kuri Facebook, ariko yabashishikarije gukomeza kurangwa n'amahoro.

Mu ijambo aheruka kuvuga, Mondlane yagize ati: "Turi kumwe n'abaturage. Ntidushyigikiye uburyo ubwo ari bwo bwose bw'urugomo."

Kugeza ubu Chapo nta cyo aratangaza kuri ibi byatangajwe na Mondlane.

Amatora yo mu Kwakira ni yo ya mbere abo bombi bari biyamamajemo kuba perezida. Akanama k'amatora katangaje ko Chapo yayatsinze ku majwi 71%, naho Mondlane agira amajwi 20%.

Urukiko rurinda iremezo ry'itegekonshinga rwasubiyemo ibyavuye mu matora, ruha uwo mukandida wa FRELIMO amajwi 65%, naho Mondlane rumuha amajwi 24%.



Izindi nkuru wasoma

Umukambwe w’imyaka 96 Jean-Marie Le Pen utavuga rumwe na Leta y’Ubufaransa yitabye Imana.

Umuriro uzaka: Mondlane utavuga rumwe na Leta muri Mozambique agiye kugaruka mu gihugu.

Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko cyahanuye indege ya Ukraine, cyinivugana ingabo 410.

CAF yatangaje ko tombola ya CHAN 2024 izabera muri Kenya ku wa 15 Mutarama 2025.

MINISANTE yatangaje ko irimo gukora inyigo yo guca burundu kugemurira ibiribwa abarwayi ku bitaro.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-26 09:05:22 CAT
Yasuwe: 35


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Maputo-Venncio-Mondlane-utavuga-rumwe-nubutegetsi-yatangaje-ko-azishyiraho-nka-Perezida.php