MINISANTE yatangaje ko irimo gukora inyigo yo guca burundu kugemurira ibiribwa abarwayi ku bitaro.
MINISANTE yatangaje ko irimo gukora inyigo yo guca burundu kugemura ibiribwa bikuwe hanze y’ibitaro bigashyirwa abarwayi kwa muganga, aho ku bitaro hatangiye gushyirwaho ibikoni bigezweho bizajya bitegurirwamo ibyo biribwa bikenerwa n’abarwayi, abarwaza, abakozi n’abasura ibitaro.
Iyi Minisiteri ihamya ko mu gihe iyo gahunda izaba igezweho bizakemura ibibazo bya bamwe mu barwayi, barya ibitujuje ubuziranenge byatekeye hanze y’ibitaro.
Ibi byagarutsweho ubwo MINISANTE yatahaga igikoni kigezweho cyubatswe ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama 2024, Umunyamabanga Uhoraho muri MINISANTE, Iyakaremye Zachee, yahamirije itangazamakuru ko u Rwanda rufite intego yo kubaka ibikoni ku bitaro hose, kugira ngo abarwayi, abarwaza n’abandi bagana ibitaro bajye babona ibiribwa byujuje ubuziranenge.
Ati “Ubungubu tugiye gufata umwaka umwe, mu cyo twakita nk’igerageza, tureba uko bizagenda indi imyaka nk’ibiri cyangwa itatu, nitubona bigenda neza nta mbogamizi twahuye na zo cyangwa izo twabonye twabashije kuzibonera igisubizo, tugahitamo kwihutisha kugira igikoni kuri buri bitaro, ibyo kurya bigategurirwamo byagera ku bitaro byose dufite mu Rwanda kugemura bigahagarara.”
Uwo mushinga wo kubaka ibikoni ku bitaro bitandukanye biteganyijwe ko uzagera mu bitaro 47 by’Uturere tw’Igihugu, kandi muri uyu mwaka wa 2025 hazatahwa igikoni kirimo kubakwa ku bitaro bya Remera-Rukoma n’icyo ku bitaro bya Nyamata.
Iki gikoni cyitiriwe Mike Stenbock Gemura kitchen, cyubatswe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC n’Umuryango Solid Africa, usanzwe ugemurira abarwayi badafite ubushobozi.
Iki gikoni cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 600, gifite ubushobozi bwo guteka amasahani y’ibiryo ibihumbi 8000 buri gihe, harimo atangwa ku muntu inshuro eshatu ku munsi (mu gitondo saa sita na nimugoroba). Aya mafunguro azajya atangwa ku barwayi ndetse n’abandi bagana ibi bitaro bya CHUK.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show