English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Marioo uri mu bagezweho mu karere ategerejwe i Kigali

Umuhanzi w’umunyatanzaniya Omary Ally Mwanga, uzwi ku izina rya Marioo, ategerejwe mu Rwanda mu bikorwa bifitanye isano n’umuziki, birimo gufata amashusho y’indirimbo ‘Njozi’ yakoranye n’umutunganyamiziki nyarwanda Element Eleéeh.

Iyi ndirimbo, iherutse kujya hanze mu buryo bw’amajwi, ikomeje gukundwa n’abakunzi b’umuziki mu karere. Amakuru yizewe avuga ko amashusho yayo azafatira mu Rwanda, aho Marioo azaba yaje muri gahunda z’iterambere rya muzika ye.

Marioo, umwe mu bahanzi bagezweho muri Afurika y’Iburasirazuba, azanagirana ibiganiro n’abandi bahanzi nyarwanda hagamijwe imikoranire mishya. Uyu muhanzi, uzwiho indirimbo zo mu njyana ya Bongo Flava, Amapiano, na AfroPop, aherutse gushyira hanze Album ye nshya ‘The Godson’, igizwe n’indirimbo 17, zirimo izo yakoranye n’abahanzi batandukanye bo ku Mugabane wa Afurika.

Element Eleéeh, wakoze iyi ndirimbo, yavuze ko bishimishije gukorana na Marioo ndetse no kugira uruhare mu gutunganya Album ye nshya.

Yagize ati: "Byari byiza kugira uruhare mu gutunganya iyi Album no gukorana na Marioo. By’umwihariko, ‘Njozi’ ni indirimbo dukesha ubufatanye bwiza kandi ikomeje gukundwa n’abatari bacye.”

Marioo ni umwe mu bahanzi barimo kuzamura umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba ku rwego mpuzamahanga. Urugendo rwe mu Rwanda ruritezweho gutanga umusaruro ukomeye ku ruhando rw’umuziki nyarwanda n’akarere muri rusange.



Izindi nkuru wasoma

Imodoka ya RITCO yavaga i Rubavu ijya i Kigali yakoreye impanuka ikomeye i Kanyinya

Icyifuzo gishya cyatanzwe ku Rwanda: Ingabo za SADC zasabye kunyura i Kigali mu rugendo rwo gutaha

RIB yataye muri yombi Meya wahoze ayobora Akarere ka Nyanza

Mukura VS yahagaritse umuvuduko wa Rayon Sports nyuma yo kuyisekurira i Kigali

Kayonza: Abakozi 3 b’Akarere batawe muri yombi bakekwaho kunyereza miliyoni 67Frw



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-19 16:35:07 CAT
Yasuwe: 103


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Marioo-uri-mu-bagezweho-mu-karere-ategerejwe-i-Kigali.php