Masita yakoze ikindi gikorwa cy’agatangaza , nyuma yo gutsindira isoko ryo kwambika Amavubi.
Nyuma yo gutsindira isoko ryo kwambika ikipe y’Igihugu Amavubi, uruganda rukora ibikoresho n’imyambaro ya siporo Masita rukomoka mu Buholandi, rukomeje kwagura ibikorwa byarwo mu Rwanda.
Uru ruganda rwatangiye no kwambika abasifuzi bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere siporo no kumenyekanisha ibikorwa byarwo mu gihugu.
Mu mwaka wa 2023, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize umukono ku masezerano y’imyaka ine na Masita, agamije kwambika amakipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu byiciro byose.
Uretse amakipe y’Igihugu, amasezerano yagenaga ko uru ruganda ruzashyira ku isoko ry’u Rwanda imyambaro y’abafana, igenewe abakunzi b’Amavubi.
Nyuma y’aya masezerano, Masita ntiyahagarariye aho kuko yateye intambwe yo kwambika abasifuzi bakina mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri. Ibi bikorwa ni kimwe mu byerekana ko uru ruganda rufite gahunda yo gukomeza gukorera no gushora imari mu Rwanda.
Amakuru yizewe Ijambo.net yabonye, yemeza ko mu minsi ya vuba Masita izafungura ibiro byayo mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, aho abahagarariye uru ruganda bazajya bakorera.
Umuyobozi wa Vivek Kohli Enterprise DMCC, Vivek Kohli, agaragaza icyizere akomeje kugirira isoko ry’u Rwanda mu bijyanye n’ishoramari, by’umwihariko mu guteza imbere ibikoresho bya siporo.
Amakipe akina mu cyiciro cya mbere nka Police FC, Muhazi United n’andi, ari mu yambikwa n’uru ruganda, bikaba bigaragaza ko Masita iri kwagura ibikorwa byayo mu buryo bufatika mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.
Ibi bikorwa byose ni ikimenyetso cy’uko ishoramari rishingiye kuri siporo rikomeje gufata indi ntera mu Rwanda, binyuze mu bufatanye n’ibigo mpuzamahanga nk'uru ruganda Masita, rufite intego yo guteza imbere siporo no guteza imbere ibikoresho bifite ireme.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show