English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mason uyobora Grammy Awards azanywe na GUBA i Kigali

 

Harvey Mason Jr uyobora ikigo  Recording Academy gitegura ibihembo bya Grammy Awards, , ategerejwe muri Kigali Convention Centre aho azitabira itangwa ry’ibihembo bya GUBA (Grow, Unite, Build Africa).

Azaba yitabiriye ibihembo bya GUBA bigiye gutangwa ku nshuro ya 13, bizabera i Kigali ku wa 29 Nzeri 2022, ni ibihembo byatangijwe mu 2010 mu Bwongereza.  Ubuyobozi bwabitangije buvuga ko byaje mu mu rwego rwo byashyizweho mu rwego rwo gushimira no gutera inkunga ubucuruzi n’abantu ku giti cyabo bo muri Afurika no muri diaspora nyafurika.

Mason Jr, uzitabira itangwa ry’ibi bihembo ahatanye mu cyiciro cy’umuntu wakoze amateka mu myidagaduro ’Entertainment Mogul’ ,Ni umunyamerika utunganya amajwi, umwanditsi w’indirimbo, atunganya filimi, ubu ni Umuyobozi Mukuru wa The Recording Academy.

Umuyobozi Mukuru akaba n’Uwashinze Ikigo cya GUBA, Dentaa Amoateng, yavuze ko bashimira Mason Jr ku ruhare afite mu guteza imbere imyidagaduro ku isi.

Yagize ati:"Turashima akazi ke nka producer hamwe n’umusanzu we muri sosiyete binyuze mu bikorwa bye by’ubugiraneza bizamura intego z’iterambere rirambye zo kurwanya inzara abihuza no gukangurira abantu kumenya umuziki.”

Uyu mwaka ibihembo bya GUBA bizahuzwa n’umwanya wo kwishimira intwari y’amateka mu miryango y’u Rwanda na Afurika mu nsanganyamatsiko yiswe ‘Ndabaga – Drumbeat of Dreamers and Legends’.

Bizibanda mu kwerekana amateka ya ‘Ndabaga’, ubutwari n’umuhate byamuranze mu buzima bwe.

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Azam FC yasesekaye i Kigali (Amafoto)

Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b'umujyi wa Kigali

Kazarwa Gertrude yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

William Ruto yashimye Perezida Kagame warahiriye manda nshya yo kuyobora u Rwanda



Author: IJAMBO STAFF Published: 2022-08-20 18:05:57 CAT
Yasuwe: 174


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mason-uyobora-Grammy-Awards-azanywe-na-GUBA-i-Kigali.php