Mbere y’isomwa ry’urubanza rwa Fatakumavuta The Ben yamusabiye imbabazi.
Umuhanzi The Ben yatangaje ko yababariye umunyamakuru Sengabo jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta nyuma y’uko afunzwe azira ibyaha birimo kumusebya.
Mu butumwa The Ben yanyujije kuri Instagram ye kuri uyu wa 06 Ukwakira buherekeje n’ifoto ya Fatakumavuta, yavuze ko yahisemo urukundo no kubabarira.
Muri ubwo butumwa yavuze ko yifuza ko yabona ubutabera kandi akomeje no kumusengera kugira ngo abe yarekurwa, dore ko aza gusomerwa kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2024 saa 15h00.
Ben ati ‘’Kuri nge urukundo ruzahora rutsinda urwango. Umucyo utsinde umwijima. Ubutabera bukwiye kujyana n’impuhwe.”
The Ben ahaye imbabazi Fatakumavuta nyuma y’uko mu rubanza rwabaye kuri uyu wa 05 Ugushyingo, yagaragaje kuticuza ibyo yavuze kuri Ben kuko yemeje ko yavuze ko uyu muhanzi arizwa n’ubusa kandi bikaba ari ibyo abikora, rero ko nta cyaha yakoze.
Icyakora, uyu Fatakumavuta akurikiranweho ibindi byaha birimo kunywa urumogi n’ubwo yabiteye ishoti akabihakana
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show