English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bwa mbere mu mateka Amavubi yatsinze Nigeria.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" itsindiye Nigeria iwayo ibitego 2-1, ariko ntiyabasha kubona amahirwe yo gusubira mu gikombe cya Afurika, kubera umwenda w’ibitego bibiri.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, ubera kuri Godswill Akpabio International Stadium.

Amavubi yagiye muri uyu mukino asabwa amanota atatu ariko Libya igatsinda Benin kugira ngo u Rwanda rusubire mu Gikombe cy’Afurika ruherukamo mu 2004, kikaba kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Amavubi yakoze ibyo yasabwaga atsinda Nigeria ibitego 2-1, aho Nigerika yafunguye amazamu ku munota wa 55 ku gitego cya Samuel Chukueze wari ucenze abakinnyi batatu b’u Rwanda, ni nyuma yo kujya mu kibuga asimbuye.

Ku munota wa 75 Mutsinzi Ange yatsindiye Amavubi igitego cya mbere nyuma y’akazi kari kamaze gukorwa na Kwizera Jojea, ku munota wa 77 gusa Nshuti Innocent ahita atsinda igitego cya kabiri.

Umukino warangiye Amavubi atsinze ibitego 2-1, ariko Libya nayo iwayo inganya na Benin ubusa ku busa, bihesha Benin itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.

Nigeria yasoje ifite amanota 11, ikurikiwe na  Bénin yagize amanota umunani, u Rwanda na rwo rugira amanota umunani mu gihe Libya yasoje ifite amanota atanu.

Ibihugu bibiri bya mbere muri iri tsinda D ni byo bizitabira CAN 2025 muri Maroc.

Uyu mukino wabaye uwa mbere Amavubi atsinze Nigeria mu mateka.

Bwa mbere mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika Amavubi yasoje imikino y’amatsinda afite amanota umunani mu mikino itandatu yakinnye.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

Menya amateka y'umutoza wa Rayon Sports Robertinho wagarutse mu Rwanda.

Ese Rayon Sports idafite umutoza mukuru Robertinho izabasha kwikura imbere ya Police FC?

Umunyemari wa mbere ku Isi, Elon Musk yahinduye izina akoresha kuri X.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-19 08:21:30 CAT
Yasuwe: 79


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mbwa-mbere-mu-mateka-Amavubi-yatsinze-Nigeria.php