English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Menya amateka y'umutoza wa Rayon Sports Robertinho wagarutse mu Rwanda. 

Umutoza wa Rayon Sports, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ’Robertinho yagarutse mu Rwanda nyuma yo kwivuza ikibazo cy’uburwayi bw’ijisho yari amaranye iminsi.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 4 Mutarama 2025 ni bwo uyu mutoza yagarutse mu Rwanda yakirwa n’abarimo Ngabo Robben ushizwe itumanaho muri iyo kipe ku kibuga cy’indenge Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Yari amaze iminsi mu biruhuko by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2024 iwabo muri Brazil no kwivuza ijisho.

Robertinho yagarutse mu Rwanda aho kuri uyu wa Gatandatu aza gutoza umukino w’ikirarane w’umunsi wa 14 wa Shampiyona Rayon Sports yakiramo Police FC kuri Kigali Pele Stadium saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Kugeza ubu Rayon Sports ni yo iyoboye shampiyona y’u Rwanda n’amanota 33 mu mikino 13 imaze gukina.

Amateka y’Umutoza Robetihno Oliveira utoza Rayon Sports.

Amazina ye nyakuri ni Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka “Robertinho”, uyu munya-Brésil  yatangajwe nk’Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports, ku wa 22 Nyakanga 2024. Robertinho yasubiye muri Rayon Sports yafashije kwandika amateka akomeye, ikigenderaho na magingo aya.

Uyu Munya-Brésil w’imyaka 64 yagejeje Rayon Sports mu mikino ya ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018 ndetse ayifasha kwegukana Igikombe cya Shampiyona mu 2019. Yayivuyemo yerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya. 

Robertinho yaje muri Rayon Sports, asimbuye Umufaransa Julien Mette, watandukanye na yo muri Kamena 2024.

Uyu Munya-Brésil yongeye kumvikana na Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Simba SC yo muri Tanzania mu Ugushyingo 2023. Yageze muri Tanzania, avuye muri Vipers SC yo muri Uganda yagezemo muri Kanama 2021, ayifasha gutwara Uganda Premier League no kuyigeza mu matsinda ya CAF Champions League bwa mbere mu mateka yayo.

Yakiniye ikipe y’igihugu ya Brazil, anayifasha kwegukana igikombe cyisi batsinze Paraguey mu 1980. Ubu akaba ari umutoza wabigize umwuga.

Robertinho Yakiniye amakipe atandukanye y’iwabo muri Brezil, harimo nka Atretico Mineiro, Fluminense na Flamengo 

 



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Habaye impinduka mu mukino uzahuza Rayon Sports na Mukura VS ku wa Gatangatu.

Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Ese birashoboka ko Mukura vs ya nyeganyeza Rayon Sports iri gunstinda amajya n’amaza?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-04 10:24:39 CAT
Yasuwe: 28


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Meya-amateka-yumutoza-wa-Rayon-Sports-Robertinho-wagarutse-mu-Rwanda-.php