English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mike Tyson yasabwe gukina filime z’urukozasoni nyuma yuko ibice by’ibanga bye bisakaye hanze.

Ruragiranwa mu mukino w’iteramakofi, Mike Tyson, yasabwe kwinjira mu gukina filime z’urukozasoni (Porno), nyuma yaho urubuga rwa Netflix rugaragaje kimwe mu bice bye by’ibanga nyuma y’umukino wamuhuje na Jake Paul.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Netflix yerekanye umukino w’iteramakofi wari utegerejwe na benshi, aho umunyabigwi Mike Tyson yacakiranye na Jake Paul.

Uyu mukino wasize udushya twinshi aho bamwe batunguwe no kubona Tyson atsinzwe na Jake abyaye ndetse anarusha uburambe mu kazi.

Akandi gashya kavugishije benshi kuri uyu mukino ni amashusho ya Netflix yerekanaga Mike Tyson ari mu rwambariro  maze ikerekana kimwe mu bice by’ibanga bye (Ikibuno).

Aya mashusho yahise ahinduka ikiganiro ku mbuga aho benshi banenze Netflix ko yarengereye ikirekana ibitari ngombwa. Ni mu gihe kandi aya mashusho yahise ahinduka ‘Meme’ ku mbuga nkoranyambaga.

Nubwo Netflix yabinengewe ndetse na Mike Tyson nawe akabisekerwa, nyamara byatumye kompanyi itunganya filime z’urukozasoni (Porn) imwegera imuha akayabo imusaba ko yakorana nayo agakina izi filime.

Nk’uko TMZ ibitangaza, kompanyi yitwa CamSoda izwi cyane muri Amerika mu gukora no gucuruza filime z’urukozasoni, yamaze kwegera Mike Tyson imusaba ko bakorana maze ikamwishyura ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’amadorali  ku isaha imwe gusa akina filime y’urukozasoni.

Impamvu bamusabye ibi ngo n’uko amashusho y’ikibuno cye Netflix yasohoye yahise aca ibintu bityo ngo aramutse akinnye izi filime byamwinjiriza ndetse n’urubuga rwa CamSoda rukabona benshi barusura bakurikiye amashusho ya Mike Tyson.

TMZ ikomeza ivuga ko nubwo iyi kompanyi iri kureshya Mike Tyson w’imyaka 58, ngo ntabwo aragira igisubizo ayiha dore ko agihugiye mu kwishimira Miliyoni 20$ Netflix iherutse kumwishyura ku mukino wamuhuje na Jake Paul.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Igice cya 2 cya filime ya Squid Game kiri gukurikizwa imijugujugu muri Vietnam.

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.

General Muhoozi yagaragaje amarangamutima ye nyuma y’urupfu rw’umusirikare wiyahuye.

Rusizi: Abantu 20 batangiriye umwaka 2025 mu gihome nyuma yo gufatirwa mu mukwabo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-21 11:38:34 CAT
Yasuwe: 104


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mike-Tyson-yasabwe-gukina-filime-zurukozasoni-nyuma-yuko-ibice-byibanga-bye-bisakaye-hanze.php