English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Mimi Umukunzi wa Meddy mu byishimo byo gusoza amasomo ya Kaminuza


Ijambonews. 2020-05-22 07:31:58

Mimi Mehfra, umukunzi wa Meddy ari mu banyeshuri basoje amasomo yabo muri Kaminuza Naveen Jindal School of Management – UT Dallas yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopia kuri uyu wa kane tariki 21 Gicurasi 2020 nibwo yatangaje ko yasoje amasomo ye muri iyi Kaminuza yashinzwe mu 1969 na Cecil Green, K. Erik Jonsson ndetse na McDermott.

Mimi yifashishije imbuga nkoranyambaga yasangije abamukurikira amafoto amugaragaza mu bwishimo by’ikirenga ku bw’intambwe ikomeye yateye mu buzima, ashimira buri wese wagize uruhare mu rugendo rwe rw’amasomo.

Mimi yavuze ko imyaka ishize yahuzaga inshingano zo kwiga no kwita ku kazi ke ka buri munsi, ariko ko Imana yabimufashijemo, arashima.

Ati “Imyaka yose yashize yari ikintu gikomeye, yarimo ibyiza n’ibibi.

Amasaha menshi y’amajoro hanyuma nkabyukira mu kazi gusa byose byanteye gukomeza, ndabishimira Imana.”

Uyu mukobwa yavuze ko kwiga bituma umuntu yoroherwa no kuyobora, akigobotora, akisanzura. Avuga ko iyi wize ‘ibyo wishimiye ntubyibagirwa’.

Yashimangiye ko icy’ingezi mu buzima ari ukubaho uri indacyemwa kandi ufite umutima ucyeye.

Avuga ko adasoje amashuri ahubwo ko ari bwo agitangira urugendo rwo gukarishya ubumenyi.

Ati “Ubuzima bwawe n’iyo nkuru yawe, bikaba urugendo rw’ubuzima bikugeza ku ntego zawe.

Komera urugire umurava, kora byose biguha ibyishimo, umuntu wese muhura hari icyo wamwigiraho gishya utari uzi.”

Inshuti ze za hafi nk’umuhanzi K8 Kavuyo, umukinnyi wa filime Malaika Uwamahoro n’abandi bamwifurije ibyiza Imana itanga.

Meddy abinyujije kuri instagram ye yabwiye uyu mukunzi we baherutse no kuzana mu Rwanda ko vuba bazakoresha ibirori byo kwishimira iyi ntera agezeho.

Iyi Kaminuza yatanze impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri ku banyeshuri 45 mu 1970, hari ku nshuro ya mbere ishyira abanyeshuri ku isoko.

Ubu yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri barenga 27,500. Iyi Kaminuza mu 2018, yari ifite abanyeshuri 9,257.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Abasoje amasomo mu Itorero indangamirwa ikiciro cya 14 bahawe impanuro na Minisitiri w'intebe

Nigeria:Ibyihebe byashimuse abanyeshuri 20 bigaga muri Kaminuza

Mfite ibyishimo byo kongera kubayobora-Perezida Kagame nyuma yo kurahira

Rubavu:IronMan twiteguye gutanga ibyishimo kurusha mbere-Visi Meya Nzabonimpa

REB igiye gushyira mu nteganyanyigisho y'uburezi amasomo y'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano na ro



Author: Ijambonews Published: 2020-05-22 07:31:58 CAT
Yasuwe: 1203


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Mimi-Umukunzi-wa-Meddy-mu-byishimo-byo-gusoza-amasomo-ya-Kaminuza.php