‘Yari Umuseke w’Ibyishimo n’Ubupfura’: Abanyarwanda mu kababaro ko kubura Alain Mukuralinda
U Rwanda rwabuze umwe mu bantu baruranzweho ubupfura, ubuhanga n’urwenya rujyanye n’igihe. Alain Mukuralinda, wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yatabarutse mu gitondo cyo ku was Gatanu tariki ya 04 Mata 2025, asiga umubabaro udasanzwe mu Banyarwanda.
Abahanzi, abanyamategeko, abakorana na Guverinoma, abakunzi b’imikino ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bibuka Alain nk’uwari ufite umuco wo guseka, gusetsa, kwicisha bugufi no kwakira buri wese mu bwitonzi n’ubupfura. Mu biganiro bitandukanye yitabiraga nk’umusangiza w’amagambo, yahoraga asetsa, agatanga urugero rw’umuyobozi uzi kumva abandi no guharanira kubahesha ishema igihugu.
Hari igihe kimwe mu kiganiro cyabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, umwe mu banyamakuru yagize ati: “Nkunda uburyo Alain yicisha bugufi.” Ibi byari ibisanzwe kuri Alain, kuko buri wese yaramukundaga kubera uko yitwaraga mu buzima bwa buri munsi.
Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu masaha ya nimugoroba kuwa 04 Mata, ikaba yaratangaje benshi cyane cyane ko hari hashize igihe gito agaragaye mu itangazamakuru asobanura imirongo ya politiki y’u Rwanda, by’umwihariko ku bibazo by’umutekano muke mu karere birimo umubano w’u Rwanda na RDC ndetse n’u Burundi.
Alain Mukuralinda yari umwe mu bakozi b’intangarugero mu Biro Bikuru by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, aho yakoranaga umwete n’ubwitange mu kugaragaza ukuri ku Rwanda.
Abakoranye na we ntibatinze kugaragaza agahinda kabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Madamu Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yanditse agira ati: “Umunsi mubi kuri twese muri OGS. Genda neza mukozi mugenzi wange akaba n’inshuti Alain. Tubuze umunyempano, umuntu ugira urukundo, uca bugufi... Tuzakumbura umwuka muzima Alain yari yarashyize mu bakozi.”
Na ho Habimana Christian, umwe mu bakozi bakoranaga na Mukuralinda, yanditse agira ati: “Byari iby’agaciro gukorana nawe. Wari umugabo wicisha bugufi, ukunda umurimo, uyoborana ineza... Go well, Alain.”
Ambasaderi Martin Ngoga, Uhagarariye u Rwanda muri Kenya, yagarutse ku murage Mukuralinda asize. Ati: “Yari umunyamwuga mwiza, ufite impano mu buhanzi, umukozi mwiza kuri bagenzi be... Adusigiye umurage ugaragara.”
Urupfu rwe ruvuze byinshi ku buzima bw’abantu bazi ko kuba umunyabwenge bidakuraho kwicisha bugufi. U Rwanda rwatakaje umugabo warwo, ariko rwungutse umurage w’icyitegererezo.
Imiryango n’inshuti bakomeje kwitegura umuhango wo kumuherekeza bwa nyuma. Ijambo.net ikomeje kubakurikiranira iby’uyu muhango.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show