English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Miss Muheto agiye guhabwa imodoka yatsindiye, abandi bakobwa bo bari mu rujijo

 

Miss Nshuti Muheto Divine wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022 agiye gushyikirizwa imodoka ye, nyuma y’igihe benshi bibaza amaherezo y’ibihembo byemerewe abegukanye amakamba mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Imitangire y’ibihembo by’abegukanye amakamba muri Miss Rwanda 2022 yajemo urujijo, guhera ubwo Ishimwe Dirudonne ukuriye itsinda ryateguraga iri rushanwa yari amaze gufungwa ashinjwa guhohotera abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

Nyuma yo kwamburwa irushanwa ndetse umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up agatabwa muri yombi, irushanwa ryahawe Inteko y’umuco inasabwa gukurikirana ibikorwa byose byaryo.

Miss Muheto ni we watsindiye igihembo nyamukuru cy’imodoka nshya ya Hyundai Venue, yatanzwe na Hyundai Rwanda.

IGIHE yabonye amakuru ko imodoka yemerewe yashyikirijwe Inteko y’Umuco, ku buryo isaha n’isaha hashobora gutangazwa igikorwa cyo kuyimushyikiriza ku mugaragaro.

Icyakora, uretse imodoka nta kindi gihembo kiratangwa cyangwa bizwi ko cyamaze kuboneka, yaba kuri Miss Muheto cyangwa abandi batsindiye amakamba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022.

Ibihembo byari byitezwe mu irushanwa rya Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Muheto wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022, yagombaga guhembwa imodoka nshya ya Hyundai Venue nshya.

Uyu mukobwa azaahabwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi nk’umushahara wagombaga kujya umufasha mu bikorwa bye bya buri munsi.

Mu bindi bihembo, Miss Muheto kimwe n’abandi babashije kugera mu icumi ba mbere, azishyurirwa amasomo muri Kaminuza ya Kigali.

Yagombaga gufashwa na Africa Improved Food gushyira mu bikorwa umushinga we ndetse akaba yemerewe kunywesha lisansi y’imodoka ye umwaka wose kuri station Merez.

Yari yemerewe internet y’umwaka wose muri KOPA Internet, akamara umwaka wose akoresha umusatsi muri Keza Salon, umwaka wose asohokera muri La Palisse Nyamata ari kumwe n’umuryango we, ndetse mu mwaka wose agakorerwa Make up na Celine d’Or.

Ibindi uyu mukobwa yari yemerewe ni umwaka wose yambikwa na Ian Boutique ku buntu n’umwaka wose azamara yitabwaho na Diamond Smile Dental Clinic.

Ibisonga bya Miss Rwanda

Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, Keza Maolithia wegukanye ikamba ry’Igisonga cya mbere yagombaga guhembwa 2.400.000Frw, yagombaga gutangwa na Bella Flowers, akanishyurirwa kaminuza muri University of Kigali.

Uyu mukobwa yari yemerewe gusohokera muri La Palisse i Nyamata amezi atandatu buri Weekend no kwivuriza amenyo muri Diamond Smile Dental Clinic umwaka wose.

Kayumba Darina wegukanye ikamba rya Miss Rwanda yagombaga kuzahabwa 2.400.000Frw yagombaga gutangwa na Volcano, akishyurirwa kaminuza muri University of Kigali, amezi atatu asohokera muri La Palisse i Nyamata buri Weekend no kwivuriza amenyo muri Diamond Smile Dental Clinic umwaka wose.

Andi makamba

Ruzindana Kelia wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2022 yagimbaga kuba yarahembwe na BRALIRWA miliyoni 5 Frw ikanamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we.

Uwimana Jeannette wegukanye ikamba rya Most Innovative Project, yagombaga kuba yarahawe umushahara w’ibihumbi 500Frw yari gutangwa na Banki ya Kigali, ikaba yari no kuzamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we n’amahugurwa yose akenewe azaherwa mu Urumuri.

Nshuti Muheto Divine wabaye Popularity yagombaga guhembwa 2.400.000Frw yagombaga gutangwa na FORZZA.

Hari kandi Saro Amanda wabaye Miss Talent wagombaga guhabwa 2.400.000Frw, Ndahiro Mugabekazi Queen wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto yari guhembwa 2.400.000Frw yagombaga gutangwa na Diamond Smile Dental Clinic.

Uwimana Marlene wahize abandi muri siporo we yagombaga guhabwa 2.400.000Frw yagombaga gutangwa na Smart Design.

MIss Muheto agiye guhabwa imodoka mu gihe Ishimwe Dieudonne akomeje gufungwa azira gutereta ahatiriza 

 



Izindi nkuru wasoma

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda



Author: Chief Editor Published: 2022-07-14 12:46:53 CAT
Yasuwe: 254


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Miss-Muheto-agiye-guhabwa-imodoka-yatsindiye-abandi-bakobwa-bo-bari-mu-rujijo.php