English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Miss Uwase Vanessa yaragiye kwiyambura Ubuzima Umuvandimwe we arahagoboka


Didier Maladona. 2020-09-10 08:06:04

Uwabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, Miss Vanessa Raïssa Uwase ku munsi wo kuwa mbere yatangaje ko yagerageje kwiyahura kubera urukundo agahagarikwa n’abo mu muryango we.

Mu butumwa yasangije incuti ze kuri WhatsApp (Status), Miss Uwase Vanessa yari amaze iminsi mu bihe bikomeye, nyuma yo gutandukana na Putin Kabalu, umuherwe w’Umukongomani bari bamaze igihe mu rukundo, yemeje ko yagerageje kwiyahura.

Miss Vanessa muri Status, yavuze ko iyo hataza kuba umuvandimwe we na nyina umubyara yakabaye yararangije ubuzima bwe ku Isi ku gicamunsi cyo kuwa mbere. Ati:

Iyo ataba mama n’umuvandimwe wanjye, nari kurangiza ubuzima bwanjye kuri iki gicamunsi. Ndananiwe kandi ndarwaye cyane! Singishaka kuba kuri iyi Si ukundi. Mbisubiyemo…iyo bitaba ku bwa mama n’umuvandimwe wanjye ntashaka kubabaza, nakabaye nagiye uyu munsi.

Incuti za hafi za Miss Vanessa zivuga ko yakoze ibishoboka byose kugira ngo yigarurire umutima w’uriya mukunzi we, gusa bikarangira atamugarukiye, ibyamuteye umubabaro no guhungabana cyane.

Miss Vanessa Raïssa Uwase yamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga cyane urwa Instagram yakunze gushyiraho amafoto yerekana impano zihenze, ingendo n’ibiruhuko yagiye agirana n’umuherwe Kalabu bagiranye ibihe byiza.

Kabalu Putin na we azwi kuri Instagram nk’umucuruzi ukize ufite ibigo bitandukanye by’ubucuruzi mu bihugu by’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzaniya aho atuye ubu.

Mbere yo gufata icyemezo giteye ubwoba cyo kwiyambura ubuzima, amakuru ko Vannessa yari yagiye muri Tanzania mu rugendo rwari rugamije gutsura umubano n’uriya mukunzi we, gusa agatungurwa no gusanga yarabivuyemo burundu.

Miss Vanessa Raïssa Uwase yatandukanye n’umukunzi we, mu gihe muri 2019 ubwo yagiraga Isabukuru y’amavuko, yari yamukoreshereje ibirori bihenze binarangira amwambitse Impeta y’Urukundo, ku buryo byari bizwi ko bazarushingana.

Icyo gihe uyu mukobwa wanakundanye n’umuririmbyi Olvis wo mu tsinda rya Active, yavugiye imbere y’abagize umuryango we ko yiteguye kubera uriya mukongomani umugore, mu butumwa yasangije abamukurikira kuri Instagram. Ubukwe bwa bariya bombi bwari bwitezwe muri uyu mwaka wa 2020.

Yanditswe na Didier Maladonna



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke: Ubuzima bw’abanyura ku kiraro cya Kamiranzovu buri mu kaga.

Ubuzima: Leta y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kwigobotora icyorezo cya Marburg.

Azamara ubuzima bwe bwose muri gereza nyuma yo kwicisha isuka umugore we.

Hari abakigowe n’imbereho y’ubuzima n’ibiciro ku masoko bikomeza kuzamuka ubutitsa.

Mu Rwanda: Abantu 9 bandura SIDA,7 ikabahitana ku munsi - Minisitiri w'Ubuzima Dr Sabin.



Author: Didier Maladona Published: 2020-09-10 08:06:04 CAT
Yasuwe: 1240


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Miss-Uwase-Vanessa-yaragiye-kwiyambura-Ubuzima-Umuvandimwe-we-arahagoboka.php