English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Miss w’u Buyapani yiyambuye ikamba kubera ibimuvugwaho

Kuwa  5 Gashyantare 2024 umukobwa wabyawe n’abayebyi b’Abanya-Ukraine ariko akaba yarakuriye mu Buyapani kuva afite imyaka itanu yambitswe ikamba rya Miss w’u Buyapani.

Kuva yatangazwa ko ariwe waritsindiye kuwa 22 Mutarama byateje impamaka mu gihugu hose bavuga ko ibyo bintu bidakwiye kubona umukobwa nkuwo yakwambikwa ikamba rya Miss w’u Buyapani.

Miss Karolina Shiino afite imyaka 26 akaba yarakuriye mu Buyapani kuva afite imyaka 5 akurira mu gace ka Nagoya, kuwa 22 Mutarama 2024 nibwo akanama nkemuramaka kemeje ko uyu mukobwa agomba kuba Miss w’u Buyapani 2024.

Icyo kemezo cyakiwe nabi n’abaturage bo mu Buyapani bavuga ko umukobwa nkuwo utaravukiye mu Buyapani,udafite ababyeyi b’Abayapani atarakwiye guhabwa iryo Kamba.

Nyuma y’iminsi havugwa ayo makuru nibwo humvikanye andi makuru avuga ko uyu mukobwa akundana n’umugabo ufite undi mugore.

Uwo mukobwa byavuzwe ko ko akundana n’umugabo w’umuganga ukomeye cyane mu Buyapani ariko akaba afite n’umugore  basezeranye.

Kuba ukundana n’umugabo ufite undi mugore mu Buyapani bibaho ariko iyo uri umuntu uzwi cyane muri rubanda ntabwo bikunze kwihanganirwa.

Ubwo yumvaga ayo makuru Karolina Shiino  yarabihakanye avuga ko bigeze gukudana ariko bakaza kubihagarika ubwo yamenyagako afite umugore,ariko kubera iyo mpamvu avuga ko yiyambuye ikamba yarafite rya Miss w’u Buyapani.

Ishirahamwe rishinzwe gutegura irushanwa rya ‘Miss Japan’ ricyumva ayo makuru ryabanje gukingira ikibaba Karolina Shiino  ariko nyuma yaho baza kubyemera babisabira n’imbabazi.

Umwanya wa Miss Japan ugiye kuba urimo ubusa kugeza mu mwaka utaha wa 2025 ubwo hazatorwa undi wo kumusimbura.



Izindi nkuru wasoma

Yapfuye rubi: Banze gushyingura umukobwa kubera inyamaswa zasohokaga mu myanya y’ibanga ye.

General Muhoozi yagaragaje amarangamutima ye nyuma y’urupfu rw’umusirikare wiyahuye.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yabonye Imana n’amaso ye.

Mozambique Imfungwa 1500 zatorotse gereza kubera imyigaragambyo ihambaye.

Rutahizamu w’umunya-Cameroon, Aziz Bassane Kalougna yasuzuguye ikipe ya Rayon Sports.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-02-07 15:58:39 CAT
Yasuwe: 319


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Miss-wu-Buyapani-yiyambuye-ikamba-kubera-ibimuvugwaho.php