English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mohammed al-Bashir wagizwe  Minisitiri w’Intebe mushya wa Syria ni muntu ki?

Inyeshyamba ziherutse gufata ubutegetsi muri Syria, zagennye Mohammed al-Bashir ngo abe Minisitiri w’Intebe w’Agateganyo nyuma yo guhirika Perezida Bashar al-Assad.

Ni umwanzuro wavuye mu nama Umuyobozi w’inyeshyamba ziherutse gufata ubutegetsi, Abu Mohammad al-Jolani yagiranye na Mohammed Jalali wari Minisitiri w’Intebe ku bwa Assad ndetse na Visi Perezida Faisal Mekdad.

Bashir wagizwe Minisitiri w’Intebe, yari asanzwe ari Umuyobozi w’agace ka Idlib kari mu Majyaruguru kari kari mu maboko y’inyeshyamba za HTS guhera muri Mutarama uyu mwaka.

Ni inzobere mu by’amashanyarazi, akaba yaravukiye muri Idlib mu myaka ya 1980. Yize muri Kaminza ya Aleppo.

Bashir kandi ni inzobere mu rurimi rw’Icyongereza, imiyoborere n’imicungire y’imishinga n’amategeko ya Islam kuko yayize muri Kaminuza ya Idlib.

Mbere yo kujya mu nyeshyamba, yakoze mu kigo gishinzwe gaz cya Leta ya Syria.



Izindi nkuru wasoma

Zambia: Umupolisi yasinze afungura imfungwa 13 ngo zijye kwizihiza umwaka mushya.

Amerika yakuyeho igihembo cya miliyoni 10$ ku muntu uzafata umuyobozi w’ibyihebe bya HTS.

Menya amateka ya Hon. Dushimimana Lambert wagizwe Ambasaderi w’u Buholandi.

Minisitiri Tete Antonio wa Angola ari i Kigali mu Rwanda aho azanye ubutumwa bwihariye.

Amerika iri mu biganiro biziguye n’ibyihebe biri ku ubutegetsi muri Syria.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-11 15:37:17 CAT
Yasuwe: 31


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mohammed-alBashir-wagizwe--Minisitiri-wIntebe-mushya-wa-Syria-ni-muntu-ki.php