English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Menya amateka ya Hon. Dushimimana Lambert wagizwe Ambasaderi w’u Buholandi.

Hon. Dushimimana Lambert wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi tariki ya 20 Ukoboza 2024, yavutse tariki 29 Kanama 1971 mu Karere ka Rubavu, hari hashize iminsi mike akuwe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, rigaragaza ko Hon.Lambert Dushimimana yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi.

Hon. Dushimimana Lambert yashimiye Perezida Paul Kagame abinyujije mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa X ati ‘’Urakoze HE Perezida Paul Kagame ku bwicyizere wangiriye ukampa ishingano zo kuba ambasaderi.’’

Ubwo butumwa bukomeza bugira buti ‘’Niyemeje guhagararira Igihugu cyacu ubunyangamugayo n'ubwitange, no guteza imbere indangagaciro z'u Rwanda mu Buholandi. Nukuri ncishijwe bugufi nicyizere cyawe mubushobozi bwanjye.’’

Hon Dushimimana ni inararibonye mu mategeko y’u Rwanda, ndetse akaba yarakoze igihe kinini mu nzego z’ubutabera mu Rwanda.

Dushimimana Lambert ni umugabo wavukiye i Rubavu tariki ya 29 Kanama 1971, yarangije muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu 2003 mu ishami ry’amategeko, akaba afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu mategeko ari mpuza mahanga (Masters of LLM in International Law), akaba yarayikuye muri Kaminuza nkuru ya Pretoriya yo muri Afurika y’Epfo muri 2007.

Dushimimana Lambert kuva 2004 ukagera muri 2005, yari umushinjacyaha, aho yaje gukomereza akazi muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko kugera 2010.

Hon. Dushimimana Lambert  yakoze muri Minisiteri y’Ubutabera kugera muri 2014, nyuma yaho ajya muri Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko.

Uretse kwigisha muri Kaminuza, kuba umunyamategeko, yayoboye  Intara y’Iburengerazuba kuva ku itariki ya 4 Nzeri 2023 kugeza mu mwaka wa 2024. Yabaye igihe kinini mu karere ka Rubavu ndetse akabera Perezida w’Inama Njyanama.

Mu kwezi k’Ukwakira 2019 nibwo yagiye muri Sena, ndetse atorerwa kuyobora Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere.



Izindi nkuru wasoma

Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

Menya unasobanukirwa byimbitse n’indwara ya Malariya ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Menya amateka y'umutoza wa Rayon Sports Robertinho wagarutse mu Rwanda.

Yakoze impanuka arapfa: Menya inkuru y’incamugongo yaburijemo ibyishimo by’ibirori by’ubukwe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-21 10:03:50 CAT
Yasuwe: 41


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Menya-amateka-ya-Hon-Dushimimana-Lambert-wagizwe-Ambasaderi-wu-Buholandi.php