English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mozambique: Ibyavuye mu matora byateje imyigaragambyo yanaguyemo abaturage benshi.

Ishyaka riri ku butegetsi muri Mozambique, FRELIMO, ryatsinze amatora atavuzweho rumwe, byanabaye intamdaro y’urugomo rukarishye, rikaba rigiye kongera igihe cy'imyaka 49 rimaze ku butegetsi, nkuko ibyavuye mu matora byatangajwe bibigaragaza.

Daniel Chapo, umukandida wiyamamarizaga ku mwanya wa Perezida wa FRELIMO muri rusange utari uzwi na benshi, kubera imbwirwa ruhame yatambutsaga mu gihe cyo kwiyamamaza  byatumye bamwe mu baturage ba mubona nk’udasazwe kubera  impinduka yagaragazaga, akaba  azasimbura Filipe Nyusi, urangije manda ebyiri.

Chapo, w'imyaka 47, wabonye amajwi 71%, azaba Perezida wa mbere wavutse nyuma yuko Mozambique ibonye ubwigenge muri  1975. Uwamukurikiye bya hafi mu bo bari bahatanye ni Venancio Mondlane, wabonye amajwi 20%.

Mu ijambo rye nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora, Chapo yagize ati "Twaracecetse muri iki gihe cyose, ku bwo kubaha amategeko. Turi ishyaka rikorera kuri gahunda ritegura intsinzi zaryo."

Nyuma y'itangazwa ry'ibyavuye mu matora, habaye imyigaragambyo ikarishye yiganjemo urugomo mu mijyi myinshi, n'abantu benshi barishwa. Ndetse hari n'Abapolisi benshi bajyanwe gucunga umutekano  mu duce tumwe na tumwe.

Aya matora yaranzwemo ibirego by'uburiganya n'iyicwa ry'abashyigikiye abatavuga rumwe n'ubutegetsi, bituma habaho imyigaragambyo mu bice bitandukanye by'igihugu.

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko akanama k'amatora kanze kugira icyo kavuga ku birego by'uburiganya mu majwi.

Biteganyijwe ko Chapo arahira muri Mutarama umwaka utaha.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

RIB yabiye abaturage ko bagomba kwirinda ibyaha byatuma bawusoreza mu gihome.

Muri Kenya bakajije imyigaragambyo aho bashinja Polisi y’igihugu gushimuta abaturage.

Burundi: Abaturage ntibariye Noheli kandi n'ubunani ntibizeye ko bazaburya bitewe n’inzara.

Mozambique Imfungwa 1500 zatorotse gereza kubera imyigaragambyo ihambaye.

Mozambique: Uruhande rutemera ibyavuye mu matora rwakajije imyigaragambyo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-25 08:38:36 CAT
Yasuwe: 92


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mozambique-Ibyavuye-mu-matora-byateje-imyigaragambyo-yanaguyemo-abaturage-benshi.php