English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RIB yabiye abaturage ko bagomba kwirinda ibyaha byatuma bawusoreza mu gihome.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rutabujije abantu kwishimira ko basoje umwaka bakaninjira mu wundi amahoro ariko bagomba kwirinda ibyaha byatuma bawusoreza muri gereza.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry kuri uyu wa 31 Ukuboza 2024, yavuze ko inzego z’umutekano ziri maso kandi zitazihanganira ibyaha ibyo ari byo byose ngo ni uko ari iminsi mikuru, bityo abantu bagomba kwitwararika badasoreza cyangwa ngo batangirire umwaka mushya mu buroko.

Ati “Wishime udakora icyaha wirinde ibintu byose bishobora kukuganisha kurangiza umwaka uri mu gihome cyangwa kuwutangira ukurikiranwaho ibyaha witaba inzego.”

Dr Murangira yagaragaje ko abantu bagomba kwishima ariko banubahiriza amategeko ariko asaba abantu bakodesha inzu kwirinda kuyakodesha abana cyangwa urubyiruko ngo ruyakoreremo ibirori, (House Party), kuko ari byo bibagusha mu byaha.

Ati “Abakodesha inzu mwirinde gukodesha abana, urubyiruko ngo bagiye muri ‘House Party’ kuko amakuru dufite ni uko bahakorera ibyaha byinshi,  kunywa ibiyobyabwenge, gusambanya abana, kubaha ibisindisha bakabasambanya ku gahato, kurwana, ubujura no kubuza abantu umutekano.”



Izindi nkuru wasoma

RIB yabiye abaturage ko bagomba kwirinda ibyaha byatuma bawusoreza mu gihome.

Muri Kenya bakajije imyigaragambyo aho bashinja Polisi y’igihugu gushimuta abaturage.

Séraphin Twahirwa w’imyaka 66 wahamijwe ibyaha bya Jenoside yapfiriye muri gereza.

Burundi: Abaturage ntibariye Noheli kandi n'ubunani ntibizeye ko bazaburya bitewe n’inzara.

Leta ya DRC yashimangiye ko abasirikare bayo FARDC basahuye abaturage ubwo batsindwaga na M23.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-31 18:26:38 CAT
Yasuwe: 20


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RIB-yabiye-abaturage-ko-bagomba-kwirinda-ibyaha-byatuma-bawusoreza-mu-gihome.php