English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mu Rwanda: Abantu 9 bandura SIDA,7 ikabahitana ku munsi - Minisitiri w'Ubuzima Dr Sabin.

Minisitiri w'Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yemeje ko mu Rwanda ku munsi abantu 9 bandutsa Virusi Itera SIDA naho abagera kuri 7 ikabahitana ari nayo mpamvu bakomeje gukaza ingamba mu kurwanya ikwirakwizwa ry'Ubwandu bushya.

Dr Sabin uyobora MINISANTE yabitangarije mu karere ka Rubavu kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Ukuboza 2024, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Virusi itera SIDA ku Isi.

Yavuze ko n’ubwo Leta y'u Rwanda imaze gukora byinshi mu kurwanya Virusi itera SIDA bakomeje gukaza ingamba mu kurwanya ko hagira ubuzima bw'umunyarwanda butakara.

Avuga ko hari byinshi byakozwe bafatanyije n'abafatayanyabikorwa harimo kwegereza serivisi z'ubwirinzi ahantu hose mu gihugu haba ahatangirwa serivisi z'ubuzima kugera mu mudugudu bafatanyije n'inzego zirimo iz'abajyanama b'ubuzima ariko ingamba zigashyirwamo imbaraga.

Ati "Ku munsi handura abantu 9 mu Rwanda bafatwa n'ubwandu bushya aho buca batayifite ariko bikagera nimugoroba banduye turashaka ko ubwandu bushya bugera kuri 0. Abahitanwa nayo ku muns bagera kuri 7 mbere bari bikubye incuro zigera kuri 3 ku munsi nabwo zavuye ku mubare wari hejuru.’’

Akomeza agira ati ‘’Abagipfa ahanini impamvu ibitera nuko batinda kumenya ko banduye, abakiheza, kubera bahura n'akato bigatuma badafata neza imiti igabanya ubukana bigatuma bivuza bamaze kuremba."

Minisitiri Dr Sabin Nsabimana  yasabye ko uwaba yikeka ko yanduye Virusi Itera SIDA cyangwa  atazi uko ahagaze kwipimisha kugira ahabwe imiti ndetse anitabweho, asaba uwaba afata imiti kuyifata neza agendeye ku mabwiriza yahawe na muganga ndetse agaharanira kutaba intandaro yo kwanduza abandi cyane abaturanyi be.

Ati ‘’Intero ikwiye kuba ntabe  arinjye biturukaho wanduza abandi, dufatanyije twarandura SIDA, gahunda ni kurandura SIDA ni inshingano yanjye."

Uyu munsi wo kurwanya Virusi itera SIDA wizihujwe Rubavu nka hamwe mu gihugu hagaragara ubwandu bushya ndetse usanga hari n'urubyiruko rufite ibyago byinshi ahanini kubera ubucuruzi bwambukiranya umupaka no kuba ari mu mujyi ugendwa cyane naba mukerarugendo nk'umujyi ushyushye.

Bimwe mu bikorwa byakozwe mu kwitegura uyu munsi harimo umuganda usoza ukwezi  kwa Ugushyingo 2024 wasojwe n'ibiganiro by'ubukangurambaga mu baturage ndetse mu mugoroba abatuye Rubavu n'abahagana basusurukijwe n'abahanzi batandukanye.

Kabanyana Nooriet Umunyamahanga Nshingwabikirwa wa Rwanda NGO Forum yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu bukanguramba mu kwigisha cyane bibanda ku rubyiruko n'abakora uburaya.

Ati ‘’Abakora uburaya ubwandu buri kuri 35/100 tugiye kuba hafi kuko buri hejuru, tugiye gukorana nabo abanduye bafate imiti, abataranduye bafashwe kwirinda, mu rubyiruko tugiye kubigisha kugira ngo bakomeze birinde."

Nooriet yavuze ko bagiye no gukomeza gukora ubushakashatsi bareba ahaba haribagiranywe, ikindi ngo bagiye ni gufasha urubyiruko babubakira ubushobozi byatuma batishora mu busambanyi buteza ubukene ndetse ngo muri 2030 bizeye ko bazaba bararanduye burundu ubwandu.

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Virusi Itera SIDA wizihizwa kuwa 01 Ukuboza  buri mwaka gahunda ya Guverinema y'u Rwanda ari uko mu mwaka wa 2030 nta bwandu buzaba bikigaragara mu Rwanda.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko uwishe abantu 15 muri New Orleans yahoze mu ngabo z’Igihugu.

Rusizi: Abantu 20 batangiriye umwaka 2025 mu gihome nyuma yo gufatirwa mu mukwabo.

Abantu 11 bakomerekera mu mpanuka y’imodoka, harakekwa uburangare bwa shoferi.

Imyaka 20 irashize tsunami yibasiye umunsi wa Boxing Day wahitanye 230 000 mu bihugu icumi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-01 13:54:10 CAT
Yasuwe: 164


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mu-Rwanda-Abantu-9-bandura-SIDA7-ikabahitana-ku-munsi--Minisitiri-wUbuzima-Dr-Sabin-1.php