English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mu Rwanda: Impunzi zirenga ibihumbi 135 zigiye kujya zivuza zikoresheje Ubwisungane mu Kwivuza.

Minisiteri Ishinzwe Ubutabazi, Minema, yatangaje ko hari gutegurwa impinduka mu buvuzi buhabwa impunzi zose ziri mu Rwanda, ku buryo umwaka wa 2025 zose zizajya zivuza zikoresheje Ubwisungane mu Kwivuza kimwe n’Abanyarwanda bose.

Inkambi zose ziri mu Rwanda zirimo ibikorwa remezo by’ubuvuzi ku buryo urwaye ashobora kwivuriza ku kigo nderabuzima gifite ibikoresho n’abaganga, bimwe bikiri mu maboko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, mu gihe ibindi byamaze gushyikirizwa Minisiteri y’Ubuzima.

Mu biganiro Minisitiri Maj Gen (Rtd) Albert Murasira yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri SENA kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2024, yagaragaje ko hari gutegurwa gahunda yo gushyira impunzi zose mu bwisungane mu kwivuza ku bukoreshwa n’abaturage b’u Rwanda.

Minisitiri Murasira yavuze ko iyo gahunda barimo kuyisuzuma ku bufatanye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINICOFIN) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), hagamijwe kureba amafaranga impunzi izajya yishyura buri mwaka.

Ati “Impunzi ziba mu mijyi zose ziba muri Mituweli ariko n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ribibafashamo, bishobotse mu mwaka utaha kuri gahunda, impunzi zose zigomba kujya zivuriza kuri Mutuelle.”

Imibare ya Minema igaragaza ko impunzi 9 808 ziba mu mijyi zifashwa kwishyura ubwishingizi mu gihe babisabye mu gihe ababa mu nkambi bavurwa ku buntu.

Ati “N’aho baba [impunzi] basanzwe bivuriza mu nkambi bavurirwa ku buntu ugasanga n’Abanyarwanda iyo bagiyeyo na bo babavura, na bo hari igihe badatanga Mutuelle bavuga ko baturanye n’inkambi bazakomeza kwivuza.”

Yahamije ko mu gihe iyi gahunda yatangira gushyirwa mu bikorwa yazorohereza HCR mu kuvuza impunzi.

Uretse inkingo abenshi bahawe, impunzi zirenga ibihumbi 75 zasuzumwe hepatite B, mu gihe abarenga ibihumbi 89 basuzumwe hepatite C.

Imibare igaragaza ko u Rwanda rufite impunzi zirenga ibihumbi 135, zirimo izo mu nkambi ya Mahama icumbikiye ibihumbi 68.115. Izindi nkambi zirimo abantu benshi harimo Kiziba icumbikiye 14,350, iya Kigeme irimo 14,868, Mugombwa irimo 11,980 na ho mu nkambi ya Nyabiheke harimo 11,480.



Izindi nkuru wasoma

Impunzi z’Abanyarwanda 113 zahungutse.

Habaruwe imirambo ibihumbi 2 000 yandagaye ku gasozi muri Congo.

Abasirikare ba FARDC na Wazalendo binjiye mu Rwanda: Uko bakiriwe n’aho imibereho yabo iganisha.

Intambara isatira i Goma: Impunzi nyinshi ziganjemo abafite agatubutse zirimo guhungira mu Rwanda.

Mr Flavour mu bwiza bw’u Rwanda: Ambasaderi Johnston Busingye yifurije Abanyarwanda kumwakira.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-28 08:20:33 CAT
Yasuwe: 116


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mu-Rwanda-Impunzi-zirenga-ibihumbi-135-zigiye-kujya-zivuza-zikoresheje-Ubwisungane-mu-Kwivuza.php