English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mu Rwanda Marburg  ikomeje kwisasira  abatari bake.

Itangazo ryashyizwe  hanze  na Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko abamaze kumenyekana banduye ari 26 harimo  8  bamaze guhitanwa na yo,  mu gihe abakomeje kwitabwaho  kwa muganga ari 18.

MINISANTE yasabye Abanyarwanda kudakurwa umutima n’iki cyorezo ariko ibibutsa gushyira mu bikorwa ingamba zo kugira isuku no kwirinda gukoranaho ndetse n’ikindikintu  cyose  cyatuma bandura iki cyorerzo.

Yanavuze ko bagomba gukomeza imirimo yabo  yabo yose nk’uko bisanzwe ariko bakita ku isuku no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kuko kubikora biri mubyatuma bahangana n’iyi  ndwara.

Minisiteri y’Ubuzima iributsa Abanyarwanda bose ko uwakwibonaho ibimenyetso birimo kugira umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka, yakwihutira kujya kwa muganga.

Marburg ifite ubukana bwo kwica uyirwaye ku rugero rubarirwa hagati ya 25% na 90% bitewe n’uburyo uwo muntu yihutishijwe kugera kwa muganga, agahabwa imiti itandukanye, kuko nta muti wihariye iyi virusi irabonerwa.

Mu buryo yandura, hari ugukora ku matembabuzi y’uyirwaye. Ntabwo yandurira mu mwuka, uwafashwe akaba atangira ababara umutwe, ahinda umuriro, acibwamo kandi aruka.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko buri mugoroba bagiye kujya batangaza aho bageze bahangana na Marburg kugeza ubu bataramenya aho yaturutse n’igihe umuntu wa mbere mu Rwanda yaba yarayanduriye.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Mu Rwanda 46 bamaze kwandura Virusi ya Marburg, 29 bari kwitabwaho n’abaganga.

Ingabo z'u Rwanda zambitswe imidali y'ishimwe muri Santrafurika.

Undi muntu wa 12 yishwe na virusi ya Marburg mu Rwanda.

Doze 5000 nizo ikigo cya Gilead Sciences cyahaye u Rwanda mu rwego rwo kurwanya Marburg.

Mu Rwanda 5 bakize virusi ya Marburg, mu gihe ntawahitanwe na yo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-30 10:10:33 CAT
Yasuwe: 60


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mu-Rwanda-Marburg--ikomeje-kwisasira--abatari-bake.php