Mu Rwanda Marburg ikomeje kwisasira abatari bake.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko abamaze kumenyekana banduye ari 26 harimo 8 bamaze guhitanwa na yo, mu gihe abakomeje kwitabwaho kwa muganga ari 18.
MINISANTE yasabye Abanyarwanda kudakurwa umutima n’iki cyorezo ariko ibibutsa gushyira mu bikorwa ingamba zo kugira isuku no kwirinda gukoranaho ndetse n’ikindikintu cyose cyatuma bandura iki cyorerzo.
Yanavuze ko bagomba gukomeza imirimo yabo yabo yose nk’uko bisanzwe ariko bakita ku isuku no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kuko kubikora biri mubyatuma bahangana n’iyi ndwara.
Minisiteri y’Ubuzima iributsa Abanyarwanda bose ko uwakwibonaho ibimenyetso birimo kugira umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka, yakwihutira kujya kwa muganga.
Marburg ifite ubukana bwo kwica uyirwaye ku rugero rubarirwa hagati ya 25% na 90% bitewe n’uburyo uwo muntu yihutishijwe kugera kwa muganga, agahabwa imiti itandukanye, kuko nta muti wihariye iyi virusi irabonerwa.
Mu buryo yandura, hari ugukora ku matembabuzi y’uyirwaye. Ntabwo yandurira mu mwuka, uwafashwe akaba atangira ababara umutwe, ahinda umuriro, acibwamo kandi aruka.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko buri mugoroba bagiye kujya batangaza aho bageze bahangana na Marburg kugeza ubu bataramenya aho yaturutse n’igihe umuntu wa mbere mu Rwanda yaba yarayanduriye.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show