Ingabo z'u Rwanda zambitswe imidali y'ishimwe muri Santrafurika.
Umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, wo kwambika Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Santrafurika, mu matsinda ya Battle Group VI ndetse na RWAMED IX Level 2+ Hospital, zambitswe imidali yishimwe kubera ibikorwa by’indashyikirwa bijyanye no kubungabunga amahoro muri iki gihugu.
Izi ngabo z’uRwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santrafurika, MINUSCA, zashimiwe uruhare rwazo harimo no kwita ku buzima bw’abaturage zishinzwe kurindira amahoro muri rusange.
Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda cya Bria, giherereye mu gace kari mu Burasirazuba, muri Perefegitura ya Haute-Kotto, Umugaba w’Ingabo za MINUSCA, Brig Gen Simon Ndour, yashimye ingabo z’u Rwanda kubera ubuhanga bwazo, imyitwarire myiza n’umusanzu wazo ufatika zatanze.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show