English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muhanga:Umugabo yatwitse inzu ye arayota nyuma yo guhaga agasembuye

Umugabo witwa Havugimana Silas w'imyaka 55 yakongeje inzu ye irashya bitewe n'ubusinzi ndetse n'itabi yanywaga.

Havugimana atuye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye Akagali ka Remera ari naho inzu ye iherereye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude yemeje aya makuru aho yavuze ko uyu mugabo yatwitse inzu ye bitewe  n'ubusinzi bukabije.

Ati"Amakuru dufite ni uko Havugimana yatwitse urugo rwe mu ma saa kumi za mugitondo, akoresheje itabi kandi ubuyobozi bwamugezeho bugasanga yari yanyoye inzoga nyinshi.”

Nshimiyimana avuga ko basanga ari impanuka yaturutse ku kuba yari yanyoye.uyu muyobozi avuga ko ibi byababye mu masaha ya saa kumi za mu gitondo.

Ati “Tumaze kumufasha kuzimya ni bwo twamubajije tugira ngo tumenye niba yaba yatwitse urugo rwe ku bushake, maze atubwira ko yari arimo kunywa itabi riramucika rigwa ku rugo ruhita rufatwa agorwa no kuzimya kubera imbaraga nkeya.”

Nshimiyimana agira inama abantu kujya banywa mu rugero.

Agira ati “Abantu banywa inzoga ndabagira inama yo kuzinywa mu rugero, kuko Havugimana iyo aza kuba yanyoye mu rugero ntabwo urugo rwe rwari gushya atarabasha kuruzimya. Ikindi navuga nugusaba abantu kugabanya amasaha bakoresha banywa inzoga, ahubwo bakayakoresha bitabira umurimo”.

Ivomo:Umuseke



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Mfite ibyishimo byo kongera kubayobora-Perezida Kagame nyuma yo kurahira

Vital Khamere yashize hanze ibyo yaganiye na Tshisekedi nyuma yo kuva mu bitaro

Gen.Patrick Nyamvumba yatanze impapuro zimwemerara guhagarira u Rwanda muri Tanzania

Abanyamerika basabwe gutaha ubutareba inyuma bakava muri Liban



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-26 15:13:50 CAT
Yasuwe: 173


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/MuhangaUmugabo-yatwitse-inzu-ye-arayota-nyuma-yo-guhaga-agasembuye.php