English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gen.Patrick Nyamvumba yatanze impapuro zimwemerara guhagarira u Rwanda muri Tanzania

Ku wa mbere tariki ya 05 Kanama 2024, General Patrick Nyamvumba yatanze impapuro zimwemerera gutangira inshingano zo guhagarira u Rwanda muri Tanzania.

Gen.Patrick Nyamvumba yashyikirije inyandiko ze Amb.Mahmoud Thabit Kaombo, Minisitiri w'Ububanyinamahanga n'ubutwererane bwa Afurika y'Iburasirazuba muri Tanzania nkuko byemejwe n'ibiro bya Ambasade y'u Rwanda muri Tanzania.

Gen.Patrick Nyamvumba  yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania mu ntangiriro z'uyu mwaka ,inshingano yahawe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye tariki ya 27 Gashyantare 2024.

Gen.Patrick Nyamvumba  agiye muri uyu mwanya asimbuye Amb Fatou Harerimana wari umaze umwaka umwe agizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania ubu yahawe guhagararira u Rwanda muri Pakistan.

General Patrick Nyamvumba yagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z'igihugu by'umwihariko mu buyobozi bw'ingabo z'u Rwanda yanabereye Umugaba Mukuru.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-06 10:44:12 CAT
Yasuwe: 76


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GenPatrick-Nyamvumba-yatanze-impapuro-zimwemerara-guhagarira-u-Rwanda-muri-Tanzania.php