English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muhanga:Uwakoraga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe aciye mu mwobo wo mu nzu ye yafashwe

Umugabo w’imyaka 36 y’amavuko wo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Kabacuzi wakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe anyuze mu mwobo yari yaracukuye mu nzu ye, yatawe muri yombi.

Uyu mugabo wakoreraga ubwo bucukuzi mu Kagari ka Kabuye mu mudugudu wa Peru, yatawe muri yombi ku bufatanye bw’inzego z’ibanze na Dasso. Yacaga aho yubatse inzu yamara kuyikinga agacukuramo umwobo uhinguka mu mirima y’abaturage badikanyije, akajya gucukuramo amabuye yo mu bwoko bwa Belure.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Nsanzimana Vedaste, yemeje aya makuru, avuga ko uwafashwe yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Kiyumba, kugira ngo abazwe kubyo akekwaho.

Yagize ati "Yubatse inzu nto acukuramo umwobo akinjiriramo imbere agacukuramo hasi agera no mu mirima y’abaturanyi kuko yajyaga muri iyo nzu agakinga ku buryo ntawe ubibona."

Gitifu Nsanzimana yakomeje avuga ko kuri ubu uwo mwobo bawusibye kugira ngo hatagira abandi bawukoresha mubo yakoranaga nabo.

Ati "Twagiyeyo uwo mwobo turawusiba kugira ngo hatagira n’abawugwamo ariko rero tugira n’abaturage inama y’uko batajya mu bikorwa bitemewe kuko bihanwa n’amategeko ariko kandi biriya byo bishobora no guhitana ubuzima."

Muri Gicurasi 2024, Guverinoma yasobanuriye Inteko Ishinga amategeko umushinga w’itegeko riteganya ibihano biremereye ku gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro utabifitiye uburenganzira.

Wavugaga ko umuntu ucukura amabuye y’agaciro adafite uruhushya, aba akoze icyaha. Kimaze kumuhama ashobora guhanishwa igifungo kitarenze imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 25 Frw, ariko ntarenze miliyoni 50 Frw, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.



Izindi nkuru wasoma

DRC:Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwakomorewe uretse zahabu gusa

RMB yahagaritse ibikorwa byo kohereza hanze amabuye y'agaciro azwi nka beryllium

Muhanga:Uwakoraga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe aciye mu mwobo wo mu nzu ye yafashwe

Gucuranga indirimbo ya Sudani mu cyimbo cy'iya Sudani y'Epfo byafashwe nk'agasuzuguro

U Rwanda rwatangiye inzira ivuguruye yo gushakisha ahantu hose hari amabuye y'agaciro



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-02 09:20:21 CAT
Yasuwe: 61


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/MuhangaUwakoraga-ubucukuzi-bwamabuye-yagaciro-butemewe-aciye-mu-mwobo-wo-mu-nzu-ye-yafashwe.php