English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 Ibyo wamenya kuri Divin Uwayo wagizwe umuyobozi mukuru.

Ejo ku wa Kabiri tariki ya 5 Ugushying 2024, nibwo hamenyekanye ko muri RBA hakozwemo impinduka nyinshi kandi zitandukanye mu buyobozi, zasizeUwayo Divin agizwe umuyobozi wayo. Ikindi kandi abayikozemo nyuma bakajya gukorera mu bindi bigo, bayigaruwemo nk'abahobozi.

Umunyamakuru Uwayo Divin,yagizwe umuyobozi wa radiyo zose za RBA umwanya asimbuyeho Aldo Havugimana wari umaze imyaka 11 kuri uwo mwanya.

Divin Uwayo yari muri Unity Club Intwararumuri. Uyu mwanya ahawe awusimbuyeho Aldo Havugimana uri mubanayoboye kuri Radio Salus. Nyuma yaje no kuyobora Isango Star.

Divin Uwayo amaze imyaka ikakabakaba umunani ari umunyamakuru mukuru, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi mu bya Mudasobwa yakuye muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).

Divin azaba yungirijwe na Nyinawumuntu Ines Ghislaine wagizwe Umuyobozi wungirije wa Radiyo za RBA.

Munyarukumbuzi Emmanuel yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo y’u Rwanda asimbuye Kenedy Munyangeyo wigeze gusezera mu minsi yashize.

Ufitinema Remy Maurice wakoreye RBA mbere yo gukomereza mu Rwego rw’Igihugu rw’Imuyoborere (RGB) yagizwe Umuyobozi wungirije wa Tekeviziyo y’u Rwanda.

Rutikanga Paul  we warusazwe muri RBA yagizwe Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’Abafatanyabikorwa umwanya asimbuyhoe Uwase Ndahiro Liliane, mu gihe Uwera Clarisse yagizwe Umuyobozi ushinzwe abakozi nawe akaba asimbuye umubyeyi witwa Domina kuri uyu mwanya.

Mu by'ukuri abayobozi batangiranye na RBA muri 2013 bose bayisohotsemo.

Gusa ku rundi ruhande, amakuru aturuka muri RBA aragaragaza ko abayobozi basimbuwe batakiri abakozi ba RBA nk’uko bishimangirwa mu itangazo rigenewe abakozi bose.

Izi mpinduka mu buyobozi bwa RBA zije zikurikira ishyirwaho ry’Umuyobozi Mukuru wungirije wayo, Sandrine Isheja, wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri muri Kanama 2024.

 Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Kazungu Claver akaba inararibonye mu gusesengura Sports kuri Radio 10 yatandukanye na yo.

Umukozi w’umurenge akurikiranweho kunyereza ifumbire yari igenewe abahinzi.

Batunguwe no kumva umukecuru arimo gushinja umuyobozi ushaka kumusambanya ku gahato.

Ntibisazwe: Umuyobozi w’ishuri yatawe muri yombi nyuma yogusambanya uwo bahuje igitsina.

Amakuru acukumbuye: Donald Trump watorewe kongera kuyobora Amerika, ibitangaje kuri we.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-06 07:47:21 CAT
Yasuwe: 90


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Muri-RBA-hakozwe-impinduka-mu-buyobozi.php