English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ntibisazwe: Umuyobozi w’ishuri yatawe muri yombi nyuma yogusambanya uwo bahuje igitsina.

Mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Muzo, RIB yaaye muri yombi  umugabo w’imyaka 48 y’amavuko wari usanzwe ari umuyobozi w’ishuri rya GS Bitaba muri aka karere, nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 19 wigaga kuri icyo Kigo.

Uyu muyobozi witwa Ntawukuriryayo Jean d’Amour, yatawe muri yombi ku wa 6 Ugushyingo 2024, nyuma yo kumara amezi 3 ataza mu kazi kuko yari asanzwe yaragahagaritswemo kubera uruhuri rw’amakosa atandukanye yagaragaweho mu kazi, ariko  yanagendaga abundabunda (yihishahisha) nyuma yo gufata ku ngufu uyu mwana w’umuhungu.

Uyu muhungu wafashwe ku ngufu n’umuyobozi w’ikigo yigaho, bikimara kuba yagannye Isange One stop center ahabwa ubuvuzi n’ubundi bufasha.

Nyuma yagiye kuri RIB ikorera mu Karere ka Gakenke atanga ikirego, nyuma Ntawukuriryayo abimenye ko yarezwe atangira kwihishahisha, gusa kuri ubu yamaze gutabwa muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muzo, Niyoyita Jean Pierre yemeje aya makuru, avuga ko yatawe muri yombi koko, gusa yirinda kubivugaho byinshi kuko icyaha ngo cyakorewe mu wundi Murenge.

Ati  “Yari amaze amezi atatu mu gihano yari yarahawe ku bwo kugaragaza imyitwarire mibi mu kazi, bikaba bishoboka ko n’icyo cyaha cyo gusambanya umwana akekwaho yaba yaragikoze muri icyo  gihe yari mu gihano.”

Akomeza agira ati ‘’Igihano nibwo yari yakirangije ariko bihurirana n’uko hari hatanzwe ikirego cy’uko yafashe uwo muhungu ku ngufu. Ubwo yabimenyaga rero ko bamureze yahise atoroka, biba ngombwa ko inzego zibishinzwe zirimo DASSO, Umurenge na RIB zimushakisha, aza gufatwa, amakuru dufite ni uko afungiwe kuri RIB Station Janja.”

Uyu Muyobozi, Ntawukuriryayo Jean d’Amour w’imyaka 48 watawe muri yombi, acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ikorera mu Karere ka Gakenke i Janja mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye ye ishyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Adama Dieng ushinzwe gukumira Jenoside muri AU ari mu Rwanda.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri. Bamwe bahawe inshingano nshya muri Guverinoma.

Rayon Sports yicaye kumwanya w’icyubahiro nyuma yo gukura amanota mu menyo ya Rubamba.

Yaciriwe urwa Pirato nyuma yo gusambanya abana b’abahungu.

Batunguwe no kumva umukecuru arimo gushinja umuyobozi ushaka kumusambanya ku gahato.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-07 15:10:38 CAT
Yasuwe: 45


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ntibisazwe-Umuyobozi-wishuri-yatawe-muri-yombi-nyuma-yogusambanya-uwo-bahuje-igitsina.php