Musanze : Polisi yarashe umwe muri batatu bari bitwaje intwaro gakondo bagashaka kuyirwanya.
Polisi ikorera mu karere ka Musanze ubwo yari iri kuburinzi mu ijoro rishyira uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023 , yahuye n’abasore 3 bitwaje intwaro za gakondo bashaka kuyirwanya umwe araraswa
Ibi byabereye mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Alex Ndayisenga atangaza ay’amakuru Yagize ati “Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru mu ma saa sita n’igice, ubwo Polisi yari mu kazi kayo ko gucunga umutekano, yahuye n’insoresore eshatu bikekwa ko ari abajura, ibahagaritse kugira ngo igenzure abo aribo n’ibyo bari bafite, banga guhagarara ahubwo bashaka guhangana na Polisi bakoresheje intwaro gakondo bari bitwaje”.
akomeje “Ubwo bageragezaga gucika byatumye habaho kurasa, umwe muri bo wari ufite igikapu, Polisi yasanze kirimo Computer imwe na telefoni enye, bigaragara ko aribyo bari bamaze kwambura abaturage”.
Ni mu gihe uwarashwe imyirondoro ye itaramenyekana
Polisi yijeje abatuge ko ifitew ubushobozi bwo guhangana n’insoresore zikomeje kwishora mu bikorwa by’ubujura bwitwaje intwaro .
Ibi bibaye mu gihe Polisi ivuga ko itazihanganira abahungabanya umutekano w’abaturage bakora ubujura bwitwaje intwaro ko izakora ibishoboka byose kugira ngo bicike .
Umwanditsi : Murwanashyaka Sam
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show