English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ndekwe Paulette agiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza  I Malaisie

Umukoba witwa Igiraneza Ndekwe Paulette wakunze guhagararira u Rwanda mu marushanwa menshi y’ubwiza agiye kujya noneho muri Malaisie.

Uyu mukobwa agiye kwitabira marushanwa y’ubwiza muri Miss Cosmo world 2023 azabera muri Aziya azarangira mbere y’Uko Ugushyingo 2023 kurangira.

Ndekwa yasabye abanyarwanda kuzamuba hafi kuko ngo kudashyigikirana bituma abanyarwanda benshi batsindwa amarushanwa.

Yagize ati:’’twese turashoboye kandi nanjye niteguye kuzatsinda amarushanwa byaba ari ishame agutaha insinzi mu Rwanda icyo nsaba ni ugishyigikorwa akenshi iyo bitabayeho bituma dutsindwa mu ruhando mpuzamahanga.”

Kugira ngo agree kuri uru rwego avuga ko byanyuze mu kwiyandikisha no gukora ikizamini binyuze kuri murandasi,bareba niba afite ubwiza imiterere n’ubwenge.”

Mjri aya marushanwa yiswe Miss Cosmo World hahatanyemo abakobwa bandi 29 baturuka ahatandukanye.

Miss Ndekwe yaherukaga mu marushanwa ya Miss Earth 2019 yabereye Philipines.

Muri 2020 yagiye muri Miss Globe 2020 yabereye China aza muri batanu ba mbere ndetse abaigisonga cya kane.

Biteganyijwe ko Ndekwe azahaguruka Kigali kuwa 15 Ugushyingo 2023.

Umukobwa wegukana umwanya wa mbere ahabwa ibihumbi ijana vy’amadolari 100.000$,aho biteganyijwe ko ibihembo byose by’irushanwa ari ibihumbi 250 by’amadolari ni ukuvuga miliyoni 30.378.250 Frws.

Uyu mukobwa nyuma yo gutinyuka yinjiye mu mushinga wa Rwanda global Top Model na Miss Beauty Rwanda agamije gufasha abanyarwandakazi mu marushanwa mpuzamahanga.

 



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.

Umuriro uzaka: Mondlane utavuga rumwe na Leta muri Mozambique agiye kugaruka mu gihugu.

Menya unasobanukirwa byimbitse n’indwara ya Malariya ikomeje kwiyongera mu Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-04 19:46:06 CAT
Yasuwe: 342


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ndekwe-Paulette-agiye-guhagararira-u-Rwanda-mu-marushanwa-yubwiza--I-Malaisie.php