English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nicolas Maduro yamaganye WhatsApp,Tiktok na Instagrama asaba ko zicibwa mu gihugu

Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro, yatangaje ko yamaze gusiba urubuga rwa WhatsApp muri telefone ye, ahera ko asaba abaturage be ko nabo barusiba mu ma telefone yabo kubera ko igihugu cye gikomeje guharabikwa n'abakoresha urwo rubuga.

Ibyo bibaye nyuma y'iminsi mike atsinze amatora gusa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko atigeze atsinda amatora.

Mu kwihimura, Maduro yavuze ko yiteguye guhangana nabo mu kurengera ubusugire bwa Venezuela.

Ati “Uru rubuga ruri gukoreshwa mu guca intege igihugu cyacu. Abakoresha WhatsApp bose bagomba kwimukira kuri WeChat na Telegram kuko ntabwo tuzemerera ko WhatsApp iba mu maboko y’abacuruzi b’ibiyobyabwenge bo muri Colombia bayikoresha baharabika igihugu cyacu. Ubwo bukoloni bw’ikoranabuhanga ntituzabwemerera.”

Usibye WhatsApp, Madulo yavuze ko Instagram na Tiktok nabyo biri gukoreshwa mu gukwirakwiza urwo rwango.

Ibi bije nyuma y’imyigaragambyo imaze iminsi ikorwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, agaharira Edmond Gonzalez bari bahanganye, ufatwa nk’inshuti z’abanyaburayi na Amerika.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Rubavu:Batatu bakekwaho kwinjiza magendu mu gihugu batawe muri yombi

Ubutasi bwa Amerika bwavumbuye igihugu giherutse kwinjira mu mabanga ya Donald Trump

Ikipe y'ingabo z'igihugu yerekeje muri Tanzania (Amafoto)

Kenya:Hadutse indi myigaragambyo y'abasaba imishara y'ibirarane



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-07 10:36:06 CAT
Yasuwe: 52


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nicolas-Maduro-yamaganye-WhatsAppTiktok-na-Instagrama-asaba-ko-zicibwa-mu-gihugu.php