Nicolas Maduro yamaganye WhatsApp,Tiktok na Instagrama asaba ko zicibwa mu gihugu
Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro, yatangaje ko yamaze gusiba urubuga rwa WhatsApp muri telefone ye, ahera ko asaba abaturage be ko nabo barusiba mu ma telefone yabo kubera ko igihugu cye gikomeje guharabikwa n'abakoresha urwo rubuga.
Ibyo bibaye nyuma y'iminsi mike atsinze amatora gusa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko atigeze atsinda amatora.
Mu kwihimura, Maduro yavuze ko yiteguye guhangana nabo mu kurengera ubusugire bwa Venezuela.
Ati “Uru rubuga ruri gukoreshwa mu guca intege igihugu cyacu. Abakoresha WhatsApp bose bagomba kwimukira kuri WeChat na Telegram kuko ntabwo tuzemerera ko WhatsApp iba mu maboko y’abacuruzi b’ibiyobyabwenge bo muri Colombia bayikoresha baharabika igihugu cyacu. Ubwo bukoloni bw’ikoranabuhanga ntituzabwemerera.”
Usibye WhatsApp, Madulo yavuze ko Instagram na Tiktok nabyo biri gukoreshwa mu gukwirakwiza urwo rwango.
Ibi bije nyuma y’imyigaragambyo imaze iminsi ikorwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, agaharira Edmond Gonzalez bari bahanganye, ufatwa nk’inshuti z’abanyaburayi na Amerika.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show