English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Hakim Kiwanuka na Denis Omodi , baguzwe na APR FC n'ubwo bitaremezwa n'ubuyobozi bw'iyi kipe,  bari kurutonde rw'agateganyo rw'abakinnyi Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki 8 Mutarama , nibwo ikipe y'igihugu ya Uganda, yatangaje abakinnyi 36 iki gihugu kizakuramo 30 bazifashishwa muri CHAN 2024, ariko izaba muri 2025 , ikabera muri Uganda, Kenya, na Tanzania.

Mu bakinnyi Uganda yahamagaye, harimo ba rutahizamu 2, Hakim Kiwanuka na Denis Omodi bivugwa ko bamaze gusinyira APR FC,  aba basore bombi ni inkingi za mwamba mu busatirizi bwa Uganda, ndetse bikaba byitezwe ko aba basore aribo Uganda izagenderaho.

Ukurikije igihe isoko ry'igura n'igurisha mu Rwanda rizarangirira, ndetse n'igihe iyi mikino izatangirira, bitewe kwibazwaho , niba koko APR FC yaba yarasinyishije aba basore, kuko igihe yaba yaramaze kubagura, ntabwo baba bemerewe gukina iri rushanwa, kuko rikinwa n'abakinnyi bakina imbere mu gihugu cyabo gusa.

Imikino ya CHAN izatangira taliki ya 01 Gashyantare 2025, mu gihe isoko ryo kugura no kugurisha mu Rwanda rizasozwa taliki ya 31 Mutarama 2025, bivuze ko igihe aba basore baba barasinyiye APR FC batazemererwa gukinira Uganda, mu gihe bakina bikaba byaba bisobanuye ko batazakinira APR FC.

Ikipe ya APR FC ntabwo yigeze yemeza ko yaguze aba bakinnyi, ibi ntabwo byaba ari igitangaza kuko APR FC itajya ipfa gutangaza amakuru yayo, gusa inkuru zituruka kubegereye iyi kipe, bavuga ko aba basore bamaze gusinya, ndetse ko bagomba kuza gutangira imyitozo mu minsi ya vuba.



Izindi nkuru wasoma

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Igice cya 2 cya filime ya Squid Game kiri gukurikizwa imijugujugu muri Vietnam.

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-08 10:41:42 CAT
Yasuwe: 15


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/APR-FC-yasinyishije-abakinnyi-bari-ku-rutonde-ikipe-yigihugu-ya-Uganda-izakoresha-muri-CHAN-2024.php