English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri. Bamwe bahawe inshingano nshya muri Guverinoma.

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 09 Ugushyingo 2024.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 09 Ugushyingo 2024, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

1. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho gahunda yo gukumira ikwirakwira rya Virusi ya Marburg igeze. Kugeza ubu, abarwayi bose ba Marburg bamaze gukira, kandi ingamba zo guhashya ikwirakwira ryayo zirimo gutanga umusaruro.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gukora igenzura risanzwe, kandi ibikorwa bisanzwe birimo ingendo ku baza mu Rwanda n’ingendo zikorerwa imbere mu Gihugu birakomeje nta nkomyi.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

* Umushinga w’itegeko rihindura Itegeko rigenga Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari.

* Umushinga w’itegeko ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

* Iteka rya Perezida rigena ingano y’imisanzu itangwa mu bwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe.

* Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga asubizwa umukozi n’agaciro k’ibyo umukozi agenerwa bitari amafaranga mu bwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe.

* Iteka rya Perezida rishyiraho abagize Inama Nkuru y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora.

* Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigenga Komite y’Igihugu y’Ubusugire bw’Urusobe rw’ibinyabuzima.

* Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigenga Komite y’Igihugu ishinzwe kurwanya iterabwoba.

* Iteka rya Minisitiri ryerekeye gusaba uruhushya rw’ibikorwa byerekeye ikinyabuzima cyahinduwe.

* Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bw’imitangire y’amasoko ya Leta ajyanye no guhanga ibishya.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko u Rwanda rugiye kwitabira isuzuma mpuzamahanga ku bumenyi n’ubushobozi bw’abakuze.

5. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:

* Dr. Claudine Uwera, Senior Strategic Advisor, Ibiro bya Minisitiri wintebe

* Madamu Maeva Seka Haguma, Deputy Principal Private Secretary, Ibiro bya Perezida wa Repubulika

* Madamu Michelle Umurungi, Chief Investment Officer, Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda

* Dr. Pierre Damien Habumuremyi, Ugize Inama y’Inararibonye, Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda

* Amb. Zaina Nyiramatama, Ugize Inama y’Inararibonye, Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda

* Amb. Dieudonne Sebashongore, Ugize Inama y’Inararibonye, Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (Abagize Inama y’Ubuyobozi)

* Bwana Israel Bimpe, Perezida

* Madamu Viviane Mukakizima, Visi Perezida

* Madamu Solange Ayanone, Ugize Inama y’Ubuyobozi

* Bwana Michael Butera Mgasa, Ugize Inama y’Ubuyobozi

* Bwana Kivu Ruhorahoza, Ugize Inama y’Ubuyobozi

* Bwana David Toovey, Ugize Inama y’Ubuyobozi

* Madamu Anitha D. Umuhire, Ugize Inama y’Ubuyobozi

6. Mu bindi

* Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 14 Ugushyingo 2024, u Rwanda ruzakira Inteko Rusange y’lhuriro ry’lbigo bishinzwe gutunganya Amasoko ya Leta ku Mugabane w’Afurika.

* Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 22 Ugushyingo 2024, i Kigali hazizihirizwa Umunsi Nyafurika w’Inganda.

* Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, buteganyijwe kuva ku itariki ya 25 Ugushyingo kugeza ku ya 10 Ukuboza 2024.

* Minisitiri w’Ubutegetsi bwigihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 5 Ukuboza 2024, i Kigali hazabera ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukorerabushake uzahurirana n’isabukuru y’imyaka 30 Ubukorerabushake butangiye mu Rwanda.

* Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 9 Ukuboza 2024, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa. Ibirori bizabera mu Karere ka Muhanga.

* Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibikorwa bya siporo biteganyijwe kubera mu Rwanda n’ibizabera mu mahanga:

o Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru mu bagabo izakina imikino y’amajonjora mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 (AFCON 2025), aho u Rwanda ruzakira Libya ku itariki ya 14 Ugushyingo 2024, hanyuma rugasura Nigeria ku itariki ya 18 Ugushyingo 2024.

o Ikipe y’igihugu y’Abagabo mu mukino wa Basketball izitabira imikino y’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, izabera i Dakar muri Senegal kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 24 Ugushyingo 2024.

o Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru izahura n’iya Sudani y’Epfo mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2025. Umukino ubanza uzabera muri Sudani y’Epfo ku itariki ya 22 Ukuboza 2024, uwo kwishyura ubere i Kigali ku itariki ya 27 Ukuboza 2024.

o Ikipe y’Igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yabonye itike yo kuzahagararira umugabane wa Afurika mu mikino mpuzamigabane iteganyijwe mu Ukuboza 2024.

Bikorewe i Kigali, ku wa 09 Ugushyingo 2024.

Dr. Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe.



Izindi nkuru wasoma

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Igice cya 2 cya filime ya Squid Game kiri gukurikizwa imijugujugu muri Vietnam.

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-10 09:13:03 CAT
Yasuwe: 78


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibyemezo-byInama-yAbaminisitiri-Bamwe-bahawe-inshingano-nshya-muri-Guverinoma.php