English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyagatare:RBC n'abafatanyabikorwa bayo bahawe umukoro wo kugeza udukingirizo mu byaro

Mu bukangurambaga bugamije kurwanya Virusi Itera SIDA bwateguwe n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC n'abafatanyabikorwa barimo Abbort,Strive Foundation,AHF RWANDA muri Nyagatare byagaragaye ko udukingirizo tutaragera neza mu bice by'ibyaro bikaba imwe mu ntandaro yo gukwirakwiza ubwandu bushya.

Ibi byatumye RBC n'abafatanyabikorwa bayo barimo AHF Rwanda bahabwa umukoro wo kumanura udukingirizo hasi mu baturage.

Nteziryayo NARCISSE umuyobozi muri AIDS Healthcare Foundation Rwanda ushinzwe kurwanya Virusi Itera SIDA yavuze ko ubukangurambaga bari gukora bwabahaye igitekerezo gishya Aho basanze nko muri Nyagatare udukingirizo tugera cyane mu mugi no mu masantere ashyushye ariko mu byaro abacuruzi bakaba bataducuruza nkuko bikwiye.

Agira ati:"ubu bukangurambaga bwateguwe na RBC ifatanyije n'abafatanyabikorwa inaha twasanze benshi mu bashoramari batarashoye cyane mu dukingirizo,hari naho abaturage batubwiye ko abafite amaduka mu byaro badakozwa ibyo gucuruza udukingirizo rero kubera turi gushaka uko twarandura SIDA burundu tugiye kwicara twige uko twagera hasi mu baturage,mu midugudu ku buryo umuturage asaba naho yorohewe no kukabona agakingirizo igihe akeneye gukora imibonano mpuzabitsina."

Nteziryayo yakomeje avuga ko abaturage bagiye kubarinda gukomeza kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kuko bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo kwanduzanya Virusi Itera SIDA,indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa inda zitateganyijwe.

Umwe mu baturage batuye mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare witwa Byiringiro Emile yemeje ko bibagora kubona udukingirizo,kubera Aho batuye amaduka usanga ataducuruza bikaba byabakururira ibyago byo kwandura.

Yagize ati:"usanga abantu bakorera aho daa kubera ahanini kubura aho bagurira udukingirizo,abandi bagasambana bameze nk'abiyahura rero turifuza ko imbogamizi zo kutabona udukingirizo hafi yacu zavaho bikaturindira ubuzima,turamutse twegerejwe aho dusangwa ku buntu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye byagabanuka."

Umuyobozi wungurije w'Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y'abatutage Murekatete Juliette yasabye cyane urubyiruko kureka kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kuko bibatera kuhandurira Virusi Itera SIDA.

Agira ati:"Ndasaba urubyiruko kwirinda ubusambanyi,Niba bibananiye bakoreshe udukingirizo birinde SIDA,ndakebura abakuze mbasaba kureka gushora abana mu busambanyi ahubwo babafate nk'abana babo Aho kubicira ubuzima,ikindi tugiye gukomeza kwegera abaturage muri gahunda yo kurwanya ubwandu bushya."

Dr Ikuzo Basile umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya Virusi Itera SIDA muri RBC avuga ko bakomeje kuganira n'abafatanyabikorwa kugirango udukingirizo tugera hose kandi byoroheye Abanyarwanda kutubona nubwo hari ibyakozwe.

Agira ati:"Amaduka y'udukingirizo dutangirwa Ubuntu ntabwo turagera henshi ariko turimo kuganira n'abafatanyabikorwa ngo birebweho,ariko ahantu hose hatangirwa serivisi z'Ubuzima turahari kandi dutangirwa ubuntu,mubyo tugiye gushiramo imbaraga dufatanyije n'abakora ku kurwanya Virusi Itera SIDA harimo gushaka uko udukingirizo twagera hose."

Kugeza ubu mu Rwanda ahari amaduka acuruza udukingirizo ni Kigali, mu turere twunganira umugi wa Kigali harimo Rubavu,Huye, Rusizi,gusa  bafatanyije na AHF isanzwe ikorera mu turere tugera kuri 11 mu gihugu.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare buvuga ko bufite ibigo nderabuzima 20 n'ibitaro bikuru by'Akarere hose uhasanga udukingirizo ku buntu gusa ngo hamwe n'abafatanyabikorwa bwiyongereye byafasha buri wese mu kongera ubwirinzi bwo kwandura Virusi Itera SIDA.



Izindi nkuru wasoma

Huye: Yamusanze mu buriri bwa nyina aramucocanga kugeza apfuye.

Kwikubitiro: Ikipe ya Gorilla FC yamaze kugeza ikirego cyayo muri FERWAFA.

Abayobozi bakuru ba Hezbollah bakomeje kwicwa urusorongo.

Abayobozi bakomeye ba ADF bishwe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo za Uganda (UPDF ).

Bamporiki Edouard na CG (Rtd) Gasana bigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda bahawe imbabazi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-15 07:30:10 CAT
Yasuwe: 256


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyagatareRBC-nabafatanyabikorwa-bayo-bahawe-umukoro-wo-kugeza-udukingirizo-mu-byaro.php