English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abayobozi bakuru ba Hezbollah bakomeje kwicwa  urusorongo.

Igisirikari  cya Israel kirwanira mu kirere cyagabye ibitero ku cyicaro gikuru cy’umutwe ushinzwe iperereza mu mutwe w’abarwanyi ba Hezbollah ndetse n’ahakorerwa  intwaro z’uyu mutwe i Beirut mu murwa mukuru wa Libani.

Itangazo Leta ya Israel yashize ahagaragara ko ingabo za bo zishe Alhaj Abbas Salameh wari mu buyobozi bwa Hezbollah, Radja Abbas Awache, umuhanga wari ushinzwe ibyo gutanga amakuru muri uwo mutwe ndetse na Ahmad Ali Hussein wari ushinzwe intwaro za gisirikare muri Hezbollah.

Gusa igisirikare cya Israel ntiyasobanuye niba abo bayobozi biciwe mu bitero Israel yagabye ku kicaro gikuru cya Hezbollah cyangwa aria ho uyu mutwe ukorera intwaro. Hezbollah ntacyo iratangaza kuri aya makuru.



Izindi nkuru wasoma

Ingabo za Hezbollah zarashe ibisasu byinshi bya rocket muri Israel.

Abayobozi bakuru ba Hezbollah bakomeje kwicwa urusorongo.

Urugo rwa Minisitiri w’intebe wa Israel, Netanyahu, rwavogerewe n’inyeshyamba za Hezbollah.

Abayobozi bakomeye ba ADF bishwe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo za Uganda (UPDF ).

Abakomeje kugera intorezo ibitaramo bya Chris Brown yabakinnye ku mubyimba.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-21 08:24:29 CAT
Yasuwe: 95


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abayobozi-bakuru-ba-Hezbollah-bakomeje-kwicwa--urusorongo.php