English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyamasheke: Impanuka  y’imodoka yahitanye umwana w’imyaka 4 y’amavuko.

Ku wa Mbere tariki ya 15 Ukwakira 2024, mu Mudugudu wa Rubona, akagari ka Nyarusange,  hagongewe umwana  witwa Manzi Beny Shukuru w’imyaka 4 y’amavuko.

Uyu mwana wari uvuye ku ishuri ry’inshuke ribanza rya Nyabinaga yagonzwe n’imidoka yo mu bwoko bwa Coaster ya Agence Virunga itwara abagenzi, ifite plaque RAC759U yavaga i Rubavu yerekeza i Rusizi, itwawe n’umushoferi witwa Safari Alexis.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent, yemeje ayamakuru ko uyu mwana muto yagonzwe n’imodoka.

Ati “Ni byo twamenyeko Manzi Beny Shukuru w’imyaka 4 y’amavuko yagonzwe n’imodoka. Yagonzwe ubwo yageragezaga kwambuka umuhanda bitewe no kwambuka umuhanda atabanje kureba  mu merekezo yose aturukamo imodoka, yahise agongwa n’icyo kinyabiziga kubera ko kihutaga.’’

Uyu mwana yahise ajyanwa ku ikigonderabuzima cya Karengera agezeyo ahita ashiramo umwuka.

Habimana Innocent yaboneyeho no kwihanganisha umuryango wabuze, anasaba ababyeyi gukurikirana imigerere ku mashuri n’imitahire y’abana babo umunsi ku munsi.

Yanavuze ko umwana w’imyaka 4 adakwiye kugenda mu muhanda wa kaburimbo wenyine nta muntu mukuru bari kumwe ngo  agiye cyangwa avuye ku ishuri.



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke: RIB yafunze umuforomo ukekwaho gusambanya kugahato.

Umukambwe w’imyaka 96 Jean-Marie Le Pen utavuga rumwe na Leta y’Ubufaransa yitabye Imana.

Nyamasheke: Ubuzima bw’abanyura ku kiraro cya Kamiranzovu buri mu kaga.

Yakoze impanuka arapfa: Menya inkuru y’incamugongo yaburijemo ibyishimo by’ibirori by’ubukwe.

Imodoka y’Akarere ka Rusizi yari itwaye umurambo yakoze impanuka 5 barakomereka.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-16 11:23:01 CAT
Yasuwe: 84


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyamasheke-Impanuka--yimodoka-yahitanye-umwana-wimyaka-4-yamavuko.php