English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyanza:Ntabwo bumva impamvu bazaburana muri 2027 kandi barafashwe muri 2023

Abagabo bane bakekwaho kwica umwana witwa Loîc  wo mu Karere ka Nyanza batakambiye Perezida w'urukiko bamusaba ko yabadohorera nyuma yuko babwiwe ko bazaburana muri 2027.

Abakekwaho kwica Ntwari Loîc  ni  Nikuze Francois, Rwasa Ignace,Jean Baptiste Ngiruwonsanga alias Rukara na Ngarambe Charles alias Rukara bose bashinjwa kwica umwana w'i Nyanza witwa Kalinda Loîc  Ntwari w'imyaka 12.

Aba bose bafunzwe mu mwaka wa 2023 bakatirwa gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko ubwo bari bategereje kuburana mu muzi bamenyeshejwe ko bazaburana mu mwaka wa 2027 icyo gihe umuryango wa Nyakwigendera wavuze ko ubutabera buri gukora akazi kabwo ariko imiryango ifite ababo bafunzwe yavuze ko ababo batari guhabwa ubutabera uko bwikiye.

Amakuru avuga ko aba bandikiye Perezida w'urukuko bamusaba ko bahabwa itariki ya hafi yo kuburana.

Mu mpanvu abaregwa batanga yatuma bahabwa itariki ya hafi yo kuburana ngo nuko bamwe bafite abana barera abandi bakaba badite amadeni ya banki bagomba kwishura ndetse hakaba n'abarwaye indwara z'ubuhumekero bakaba bagomba kwitabwago byihariye.

Abaregwa bose batawe muri yombi kuko hari umutangabuhamya wavuze ko umwe mu baregwa yari n’umukunzi we yumvise bacura umugambi wo kwica nyakwigendera Loîc, maze atanga amakuru kuri RIB bata muri yombi bariya bose.

Mu miburanishirize y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo,abaregwa bavugaga ko ubashinja ari umurwayi wo mu mutwe, bakavuga ko kuba nyakwigendera yarapfuye umurambo we ukajyanwa gukorerwa isuzuma mu bitaro i Nyanza, ukajyanwa gusuzumwa i Kigali nyuma ukazanwa i Nyanza ugashyingurwa, uriya agatanga ubuhamya kuri RIB hashize igihe kirenga ukwezi nyakwigendera ashyinguwe, na byo ubwabyo ngo bigaragaza ko ubashinja arwaye mu mutwe bityo ubuhamya bwe butahabwa agaciro nk’uko byavugiwe mu rukiko.

Nyakwigendera Loîc Ntwali yapfuye mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2023 yasanzwe iwabo wenyine amanitse mu mugozi yapfuye.

Bamwe bakeka ko yiyahuye ariko ntacyigaragara yaba yuririyeho yimanika mu mugozi, abandi bagakeka ko yishwe.

Nyakwigendera iwabo bari batuye mu mudugudu wa Gakenyenyeri I mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza nyuma y’iyi nkuru mbi iwabo bahise bimuka ntibagituye i Nyanza.



Izindi nkuru wasoma

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Igice cya 2 cya filime ya Squid Game kiri gukurikizwa imijugujugu muri Vietnam.

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-28 09:16:00 CAT
Yasuwe: 147


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyanzaNtabwo-bumva-impamvu-bazaburana-muri-2027-kandi-barafashwe-muri-2023.php