English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyanza:Umunyeshuri yafashwe n’uburwayi butunguranye ahita apfa

Umunyeshuri witwa Umuraza Germaine wigaga ku kigo cy’amashuri cya ESPANYA Nyanza yafashwe n’uburwanyi kuwa kane tariki ya 18 Mutarama araremba ajyanwa kwa muganga ariko ahageze mu gihe atarakorerwa ibizamini ahita apfa.

Amakuru atangwa n’umuyobozi w’ikigo Narcisse Mudahinyuka avuga ko uwo mwana yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’ibaruramari akaba yari afite imyaka 19. Narcisse avuga ko uwo mwana yafashwe ari kuribwa n’umutwe hanyuma agafashwa n’umuganga wo mu kigo usanzwe akurikirana abanyeshuri hanyuma uwo mwana asubira mu ishuri nk’ibisanzwe.

Akomeza avuga ko mu ijoro ryo kuwa kane aribwo umwana yarushijeho kuremba maze ahita yoherezwa ku bitaro bya Nyanza ariko igihe yari atarafatwa ibizamini uwo mwana yahise apfa,ubuyobozi bw’ikigo butangaza ko kuba umwana yarapfuye nta burangare bwahabaye kuko yari yafashijwe n’umuganga wo mu kigo mbere yuko ajyanwa mu bitaro.

Narcisse Mudahinyuka avuga ko hari abandi bana 20 nabo bajyanwe kwa muganga bataka umutwe ndetse n’ibicurane ndetse hakaba hari n’abandi bahise batwarwa n’ababyeyi babo nyuma yo kumva iyo nkuru kugirango bajye kwitabwaho bari iwabo.

Ati”hari abandi bana 20 nabo bajyanwe mu bitaro bataka umutwe n’ibicurane ariko ntabwo twamenye niba uriya munyeshuri yarazize ibicurane kuko atakorewe ibizamini, kandi hari abandi bana bahise bataha kuberako ababyeyi babo bagize ubwoba nyuma yo kumva iyo nkuru mbi,  bituma babacyura kugirango bajye kubavuza bari kumwe nabo.”

Narcisse Mudahinyuka akomeza avuga ko hari abandi bajyanwe kwamuganga kubera guhungabanywa n’urupfu rwa mugenzi wabo.

Iyi ndwara y’ibicurane ikomeje gutera ubwoba  hirya no hino mu gihugu aho bamwe bakomeje kuvuga ko yaba ari Covid-19 yaba yagarutse mu Rwanda ariko  Minisiteri y’ubuzima itangaza ko nta cyorezo cyiremezwa ko cyageze mu Rwanda kuko igihe cyagaragara bahita babitangaza.

Julien Niyingabira Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima yavuze ko abaturage bagomba kwirinda guha agaciro amakuru atangwa n’abantu batandukanye bavuga ko ibyo bicurane ari ubwoko bushya bwa Covid-19 ahubwo mu gihe hagize ufatwa n’iyo ndwara agahita ajya kwivuza.

Imibare ya RBC igaragaza ko mu bipimo byafashwe ahantu hatandukanye byagaragayeko abagera kuri 17% bafite ubwo bwandu.



Izindi nkuru wasoma

DRC:Umusirikare yarashe umuyobozi we amasasu 17 ahita ajya kwirega

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka

Nyamasheke:Umusore w'imyaka 21 yangonzwe n'imodoka ahita apfa

Uganda:Umubare w'abahitanywe n'inkangu ukomeje gutumbagira

Abantu 61 bahitanywe n'impanuka y'indege muri Brezili



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-01-22 08:32:37 CAT
Yasuwe: 163


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyanzaUmunyeshuri-yafashwe-nuburwayi-butunguranye-ahita-apfa.php