Nyanza:Umunyeshuri yafashwe n’uburwayi butunguranye ahita apfa
Umunyeshuri witwa Umuraza Germaine wigaga ku kigo cy’amashuri cya ESPANYA Nyanza yafashwe n’uburwanyi kuwa kane tariki ya 18 Mutarama araremba ajyanwa kwa muganga ariko ahageze mu gihe atarakorerwa ibizamini ahita apfa.
Amakuru atangwa n’umuyobozi w’ikigo Narcisse Mudahinyuka avuga ko uwo mwana yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’ibaruramari akaba yari afite imyaka 19. Narcisse avuga ko uwo mwana yafashwe ari kuribwa n’umutwe hanyuma agafashwa n’umuganga wo mu kigo usanzwe akurikirana abanyeshuri hanyuma uwo mwana asubira mu ishuri nk’ibisanzwe.
Akomeza avuga ko mu ijoro ryo kuwa kane aribwo umwana yarushijeho kuremba maze ahita yoherezwa ku bitaro bya Nyanza ariko igihe yari atarafatwa ibizamini uwo mwana yahise apfa,ubuyobozi bw’ikigo butangaza ko kuba umwana yarapfuye nta burangare bwahabaye kuko yari yafashijwe n’umuganga wo mu kigo mbere yuko ajyanwa mu bitaro.
Narcisse Mudahinyuka avuga ko hari abandi bana 20 nabo bajyanwe kwa muganga bataka umutwe ndetse n’ibicurane ndetse hakaba hari n’abandi bahise batwarwa n’ababyeyi babo nyuma yo kumva iyo nkuru kugirango bajye kwitabwaho bari iwabo.
Ati”hari abandi bana 20 nabo bajyanwe mu bitaro bataka umutwe n’ibicurane ariko ntabwo twamenye niba uriya munyeshuri yarazize ibicurane kuko atakorewe ibizamini, kandi hari abandi bana bahise bataha kuberako ababyeyi babo bagize ubwoba nyuma yo kumva iyo nkuru mbi, bituma babacyura kugirango bajye kubavuza bari kumwe nabo.”
Narcisse Mudahinyuka akomeza avuga ko hari abandi bajyanwe kwamuganga kubera guhungabanywa n’urupfu rwa mugenzi wabo.
Iyi ndwara y’ibicurane ikomeje gutera ubwoba hirya no hino mu gihugu aho bamwe bakomeje kuvuga ko yaba ari Covid-19 yaba yagarutse mu Rwanda ariko Minisiteri y’ubuzima itangaza ko nta cyorezo cyiremezwa ko cyageze mu Rwanda kuko igihe cyagaragara bahita babitangaza.
Julien Niyingabira Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima yavuze ko abaturage bagomba kwirinda guha agaciro amakuru atangwa n’abantu batandukanye bavuga ko ibyo bicurane ari ubwoko bushya bwa Covid-19 ahubwo mu gihe hagize ufatwa n’iyo ndwara agahita ajya kwivuza.
Imibare ya RBC igaragaza ko mu bipimo byafashwe ahantu hatandukanye byagaragayeko abagera kuri 17% bafite ubwo bwandu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show