English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyirikimero "Yolo The Queen" yemeje neza ko yibarutse

Rurangiranwa ku mbunga nkoranyambaga akaba n'umunyamideri, Kirenga Phiona wamenyekanye nka "Yolo The Queen" yemeje ko yibarutse umwana w'umuhungu ndetse ahita ashyira hanze amazina y'uwo mwana.

Ibi bitangajwe nyuma y'uko hari hashize iminsi havugwa amakuru y'uko Yolo The Queen yaba yaribarutse ariko nyiri ubwite ntabyemeze.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram akoresha cyane ndetse akaba akunzwe bitewe n'amafoto akurura benshi bamukurikira , Yolo The Queen yemeje aya makuru ndetse ahishyura byinshi kuri uwo mwana.

Mu kiganiro yagiranye n'abakunzi be kuri Instagram,yagaragaje ko umwana we yamwise "Aubrey" rikaba rimwe mu mazina y'umuraperi wo muri Canada,Drake kuko yitwa Aubrey Drake Gramah.

Ibi byatumye abatari bake babyibazaho, bibaza niba yaba yarabyaranye n'uyu muraperi kuko amaze igihe kinini amukurikira ,akaba yarahise amwitirira umwana we.

Uyu mukobwa yaboneyeho gutanga amakuru yavugaga ko yaba yarabyaranye n’umuhanzi, Harmonize wo muri Tanzania, nyuma y’uko umwe mu bamukurikira yari amubajije niba koko yarabyaranye nawe, undi arabihakana.

Mu minsi yashize, Yolo The Queen yavuzwe mu rukundo na Harmonize ibintu biratinda, nyamara yavuze ko se w’umwana ari umusore mwiza bakurikirana kuri Instagram kandi ko Harmonize atarimo.



Izindi nkuru wasoma

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine

Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya gukorana kugirango buzuze neza inshingano

OMS yemeje Ubushita bw'Inkende nk'icyorezo giteje akaga

Nyirikimero "Yolo The Queen" yemeje neza ko yibarutse

Ibibazo byinshi wibaza kuri M23 byasubijwe neza mu kiganiro Kanyuka yagiranye na Al Jazeera



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-13 13:57:10 CAT
Yasuwe: 100


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyirikimero-Yolo-The-Queen-yemeje-neza-ko-yibarutse.php