English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyuma y’imyaka 17 irushanwa rya ‘Beauty of the  World’ rimaze ritaba, ryitabiriwe n’umunyarwandakazi ufite ubwiza butamuruye.

Umunyarwandakazi Uwimbabazi Cynthia  wamenyekanye  cyane nka Cycy  Beauty ku mbuga nkoranyambaga, niwe wasekewe n’amahirwe yo  kwitabira amarushanwa ya ‘Beauty of the World 2024’ ajyiye kubera mu Bushinwa nyuma y’imyaka 17 rimaze ritaba.

Iri rushanwa ryaherukaga kuba mu mwaka wa 2007 kuri ubu rikaba ryongeye kugaruka nyuma yiyo myaka yose rimaze ritagaragara, rikaba riri kubera mu mujyi  itandukanye irimo Jiuzhaigou na Beijing yose iherereye mu Bushinwa.

Biteganijwe ko nyuma yo kumenyekana k’uwatsinze ku wa 26 Nzeri 2024, kuva ku wa 27-30 Nzeri 2024 abakobwa bazatangira kwerekeza i Beijing aho bazahagurukira bataha.

Iri rushanwa rizatanga umunyamideli uhiga abandi mu buranga ku Isi hose , ryitabiriwe n’abakobwa baturuka mu bihugu binyuranye by’Isi harimo n’u Rwanda.

Cynthia Uwimbabazi usigaye uba muri Kenya aho yagiye gukurikiranira amasomoye. Asanzwe ari umunyamideli, akaba ari n’umunyamideli ukomeye cyane cyane ko yanakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye.

Zimwe mundirimo Cynthia Uwimbabazi yagaragayemo twavuga nka:‘Kk 509 St’ ya Andy Bumuntu, iya Meddy yitwa ‘We Don’t Care’ na Antansiyo ya Platini.

Uwimbabazi Cynthia mu minsi ishize yatangajwe nk’uwari guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Planet International ryagombaga kubera i Kampala ariko riza gusubikwa rinimurirwa aho ryari kubera bituma atakiryitabiriye.

 

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.

General Muhoozi yagaragaje amarangamutima ye nyuma y’urupfu rw’umusirikare wiyahuye.

Rusizi: Abantu 20 batangiriye umwaka 2025 mu gihome nyuma yo gufatirwa mu mukwabo.

Nyamasheke umugore arahigwa bukware nyuma yo kujomba icyuma umugabo we akaburirwa irengero.

Nyagatare na Kayonza: Bane bashyikirijwe Polisi nyuma yo gufatanywa litiro 1 250 za kanyanga.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-25 14:08:15 CAT
Yasuwe: 113


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyuma-yimyaka-17-irushanwa-rya-Beaty-of-the--World-rimaze-ritaba-ryitabiriwe-numunyarwandakazi-ufite-ubwiza-butamuruye-1.php