English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyuma yuko umutwe wa Wazalendo uhawe intwaro zo kurwanya M23, watangiye gusubiranamo.

Leta ya Congo yahaye imbunda Wazalendo n’abiganjemo abasivile n'abahoze ari inyeshyamba ngo bajye kurwanya umutwe wa M23 ukomeje kubica bigacika muri Kivu ya Ruguru.

Umutwe wita FAR-W basohoye itangazo bashinja benewabo ba Wazalendo bitwa MPA/AP kubatera mu gace bagenzura ka Kanyangoma, ribashinja kubarasaho bagamije kubambura bimwe mu mitungo bafite.

Imirwano yabashyamiranyije yabaye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, tariki ya 11 Ugushyingo 2024.

Uyu mutwe wa Wazalendo ivuga ko ibyabaye ari ubushotoranyi, kandi ko bigaragaza isura mbi ugereranyije n’inshingano bahawe.

Itangazo basohoye aba biyise Mouvement des Patriotes Force de Reaction Rapide- Wazalendu (FAR-W), bashinja Wazalendo bitwa MPA/AP kubatera, bakavuga ko ari ugufasha umutwe wa M23, ndetse bakemeza ko bamaze kwinjirirwa n’uwo mutwe binyuze muri Wazalendu MPA/AP.

Abadepite babiri Hubert Furuguta n’uwitwa Patrick Munyomo bo ku rwego rw’igihugu muri Congo, baherutse gusura agace k’uburasirazuba bwa kiriya gihugu aho Wazalendo bakorera, bavuga ko nta gikozwe mu gihe kiri imbere bazagora Leta, ibyo bagereranyije n’igisasu giteze cyaturika isaha ku yindi.

Abo badepite bavuga ko Wazalendo bahawe intwaro ngo barwanye umutwe wa M23, ariko ubu ngo ni ikibazo ubwabo.

Muri rusange aba-Wazalendo bagera ku 60 000 nk’uko byavuzwe na bariya badepite, ariko ngo bakora badahembwa kuko Leta iherutse kubagenera ibihumbi 300$ bivuze ko buri wese yagenewe amadolari atanu ku kwezi.



Izindi nkuru wasoma

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

FARDC yatakambiye abana bahoze mu nyeshyamba ngo baze kuyifasha kwigaranzura umutwe wa M23.

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.

General Muhoozi yagaragaje amarangamutima ye nyuma y’urupfu rw’umusirikare wiyahuye.

Rusizi: Abantu 20 batangiriye umwaka 2025 mu gihome nyuma yo gufatirwa mu mukwabo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-21 07:32:59 CAT
Yasuwe: 66


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyuma-yuko-umutwe-wa-Wazalendo-uhawe-intwaro-zo-kurwanya-M23-watangiye-gusubiranamo.php