Pakistan yohereje ubutumwa bukomeye ku Buhinde nyuma yo kugerageza intwaro za kirimbuzi
Igisirikare cya Pakistan cyatangaje ko cyakoze igerageza rya misile ya kirimbuzi yitwa Abdali, ishobora kuraswa mu ntera ya kilometero 450, mu rwego rwo kureba ubushobozi bw’ingabo zabyo mu gihe umwuka mubi n’u Buhinde ukomeje gufata indi ntera.
Iri gerageza ryakozwe ku wa Gatandatu rishimangiwe nk’ikimenyetso ko ingabo za Pakistan ziteguye gusubiza icyo ari cyo cyose, ndetse no kwemeza ko ibikoresho bya gisirikare bifite ikoranabuhanga rigezweho, birimo na sisitemu y’iyoborwa rya misile.
Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari, na Minisitiri w’Intebe Shehbaz Sharif bashimiye abahanga n’ingabo z’igihugu kubera uko igerageza ryagenze neza. Ni mu gihe Minisitiri w’itangazamakuru, Attaullah Tarar, aherutse kuvuga ko bafite “amakuru yizewe” agaragaza ko u Buhinde buri gutegura igitero kuri Pakistan, anasezeranya igisubizo gikomeye mu gihe icyo gihugu cyaba kibagabyeho igitero.
Pakistan yasabye ibihugu by’inshuti mu kigobe gutabara bikagabanya umwuka w’intambara n’u Buhinde, nyuma y’igitero cyo ku wa 22 Mata cyagabwe mu gice cya Kashmir kiyoborwa n’u Buhinde, cyahitanye abantu 26 biganjemo Abahindu. U Buhinde bushinja Pakistan kuba inyuma y’icyo gitero, ariko Islamabad yo yarabihakanye yivuye inyuma.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show