English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Papa Cyangwe n'abandi bahanzi benshi bategerejwe i Rubavu kuri uyu wa Gatanu

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024, Mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyambyumba ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu hazabera igitaramo ngarukamwaka kizwi nka "All White Party' cyizitabwirwa n'abanzi batandukanye barimo na Papa Cyangwe.

Ni igitaramo cyigiye kuba ku nshuro yacyo ya  gatatu cyikazaba gihuriranye no kwizihiza isabukuru y'imyaka itanu "Orange Entertainment Group' izaba imaze itangiye iyo mirimo.

All White Party ni igitaramo cyizaba mu masaha y'umugoroba aho cyizatangira saa munani z'amanywa cyigasozwa saa yine z'ijoro.

                                                                            Selekta Dady umwe mu bibanze bategura iki gitaramo     

Muri icyo gitaramo cyitabirwa n'abambaye umweru,abazacyitabira nta bwo bazaba baje kwizihiza isabukuru y'imyaka itanu gusa ahubwo bazaba baje no kwifatanya na Selekta Dady umwe mu bavanga imiziki bo mu Karere ka Rubavu.

Mu bahanzi bazitabira icyo gitaramo harimo Papa Cyangwe,Khalidy,Ish Mubaya ndetse n'abandi bahanzi batandukanye , hakiyongeraho abavanga imiziki nka Dj Selkta Dady,Dj Jackson,Dj Chush n'abandi.

"Orange Entertainment Group'  yashinzwe na Ishimwe Lambert,umwe mu basore biyemeje gushigikira abakora umuziki bo mu Karere ka Rabavu agamije ko babyamaza umusaruro amahirwe bafite.

Kwinjira muri iki gitaramo n'ibihumbi bitanu ahasanzwe n'icyo kunywa ,VIP ibihumbi 10 ugahabwa n'icyo kunywa naho ameza y'abantu 5 ni ibihumbi 100 bagahabwa n'icyo kunywa.

Kugura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo byaratangiye kandi birakomeje aho ushobora kugura itike ukoresheje uburyo bwo kwishyura kuri CODE  101130.

                                                                             Ish Mubaya umwe mu bazitabira icyo gitaramo

                                                                                                                   Umuhanzi Broski ubarizwa muri Orange Entertainment Group nawe azacyitabira



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

AFCON2025Q:Nubwo nta kizere batanze Umutoza na Kapiteni bateguje ikizaba kuri Nigeria



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-11 11:26:50 CAT
Yasuwe: 133


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Papa-Cyangwe-nabandi-bahanzi-benshi-bategerejwe-i-Rubavu-kuri-uyu-wa-Gatanu.php