Perezida Kagame yaganirije urubyiruko ku gusigasira umurage wo guteza imbere Afurika.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane, Umuyobozi wungirije wa UNDP mu Karere ka Afurika, Ahunna Eziakonwa, Abaminisitiri barenga 20 bayoboye Minisiteri z’urubyiruko muri Afurika, icyiciro cya Karindwi cy’inama ihuriza hamwe urubyiruko rwa Afurika, abashoramari n’abanyapolitike izwi nka ‘YouthConnekt Africa (YCA) Summit’.
Iyi nama y’iminsi Itatu yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ugushyingo 2024, irabera muri Kigali Convention Center. Ibaye ku nshuro ya 7 aho yitabiriwe n’ibihumbi bisaga Bitatu by’urubyiruko rwihangiye imirimo, abayobozi, abahanzi n’abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.
Insanganyamatsiko y’inama y’uyu mwaka igira iti: ‘Imirimo y’urubyiruko ishingiye ku guhanga ibishya’.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimiye abitabiriye inama anabaha ikaze mu Mujyi wa Kigali no kugira ibyishimo byiza.
Minisitiri Dr Utumatwishima, yavuze ko Youth Connekt Africa yatangiye ari igitekerezo cy’u Rwanda ari ko ubu imaze kugera mu bihugu 33 bya Afurika.
Yagize ati: “Twishimiye kwakira umunyamuryango mushya wa Youth Connekt Africa, Ubwami bwa Lesotho. Mu izina rya gahunda ya Youth Connekt kandi ndashimira Guverinoma ya Kenya, yakiriye inama nk’iyi umwaka ushize 2023.”
Minisitiri Dr. Utumatwishima yavuze ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igaragaza ubwihutirwe bw’uko Afurika ikeneye guhanga imirimo y’urubyiruko mu buryo burambye.
Ati: “Muri iyi Si ihindagurika, ni ingenzi ko twubaka ubushobozi bw’urubyiruko rwacu mu bumenyi.”
Umuyobozi wungirije wa UNDP mu Karere ka Afurika, Ahunna Eziakonwa, yashimiye abitabiriye Youth Connekt Africa 2024, avuga ko impamvu abanyacyubahiro bayitabiriye ari uko bazi akamaro k’iyi nama ndetse bafata urubyiruko nk’ahazaza ha Afurika.
Akomeza agira ati: “Nshaka kuvuga ko hari abantu benshi bari hano, bakabaye bari ahandi harimo na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane, wagombaga kuba ari mu nzira ajya mu Nama ya COP29, ariko ari hano kuko abona akamaro iyi nama ifitiye igihugu cye ndetse na Afurika.”
Belén Calvo Uyarra, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, yashimye u Rwanda rwatangije gahunda ya Youth Connect, ashimangira ko ari urubuga rwiza rwo kubaka ahazaza ha Afurika binyuze mu guhuriza hamwe urubyiruko.
Ati “Imibare ivuga ko 60% by’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 30 kandi 60% by’Abanyafurika bari munsi y’imyaka 25, ariko ntabwo ari imibare gusa. Urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kugena ahazaza h’u Rwanda na Afurika.”
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show