English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yamaganye imyitwarire mibi mu muryango nyarwanda.

Mu ijambo rye ryuje impanuro ryavuzwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Mutarama 2025, ubwo yari mu masengesho y’Abayobozi yo gushimira Imana ibyo yakoze no kuyiragiza umwaka wa 2025 ategurwa n’Umuryango “Rwanda Leaders Fellowship ufite intego yo kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi.

Perezida Paul Kagame yagarutse ku bibazo bikomeje kugaragara mu muryango nyarwanda, by’umwihariko mu rubyiruko.

Yasabye abayobozi n’abaturage muri rusange kugira uruhare mu gukumira imyitwarire mibi irimo kurwana, gusinda, no kwambara imyambaro idahesha ishema umuco nyarwanda.

Umukuru w’Igihugu yibukije ko umuryango ari wo shingiro ry’uburere bw’abana n’iterambere ry’igihugu, asaba imiryango gukomeza kwimakaza indangagaciro za kirazira n’ubupfura byaranze Abanyarwanda mu mateka yabo.

 Yagaragaje ko imyitwarire idahwitse yugarije bamwe mu rubyiruko ari ikibazo gishobora kudindiza iterambere ry’igihugu, cyane cyane mu gihe urubyiruko rwakagombye kuba imbaraga zo kugana imbere.

Perezida Kagame yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye gukorana n’imiryango, amadini, n’amashuri mu bukangurambaga bugamije kurandura imyitwarire mibi.

Yashimangiye ko ubuyobozi bukwiye gushyiraho ingamba zihamye zo gutoza urubyiruko gukunda igihugu, gukurikiza umuco, no kwigira.

Yanagaragaje ko kugira urubyiruko ruteye imbere bisaba ubufatanye bukomeye hagati y’ababyeyi, abayobozi, n’abandi bafatanyabikorwa b’imibereho myiza.

Mu magambo ye, Perezida Kagame yagaragaje ko gusigasira umuco nyarwanda ari ishingiro ry’ubumwe, amahoro, n’iterambere ry’igihugu.

Yaburiye ko kwirengagiza iki kibazo bishobora guteza ingaruka zikomeye ku muryango nyarwanda muri rusange. Yasoje ashimangira ko iterambere rirambye rizagerwaho gusa binyuze mu kurinda no gukomeza kwimakaza indangagaciro z’umuco wacu.

Iri jambo ryatumye benshi batekereza ku nshingano zabo mu kubaka u Rwanda rugendera ku ndangagaciro n'umuco, kandi rwiyubashye mu ruhando rw’amahanga.



Izindi nkuru wasoma

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwihanganisha mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan.

‘Kundwa Kibondo’: Uburyo bwihariye bwaciye imirire mibi mu bana i Huye.

Gahunda yo kwirukana abimukira muri Amerika biri mu biraje ishinga Perezida Donald Trump.

Tanzania: Perezida Samia Suluhu Hassan azongera kuba umukandida wa CCM mu matora ya 2025.

Perezida w’Ikipe ya Kitara FC yo muri Uganda, yashimiye rutahizamu Denis Omedi wa APR FC.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-19 13:51:57 CAT
Yasuwe: 18


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yamaganye-imyitwarire-mibi-mu-muryango-nyarwanda.php