English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gahunda yo kwirukana abimukira muri Amerika biri mu biraje ishinga Perezida  Donald Trump.

Perezida Donald Trump yarahiriye inshingano za Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa mbere, tariki 20 Mutarama 2025, asimbuye Joe Biden urangije manda ye.

Muri manda ye nshya, Trump yatangaje ko kwirukana abimukira badafite ibyangombwa ari kimwe mu byo azitaho byihutirwa.

Mu ijambo rye nyuma yo kurahira, Trump yagaragaje ko umutekano w’umupaka no kugenzura abinjira mu gihugu ari iby'ingenzi mu kubaka Amerika ikomeye kandi yizewe.

Iyi gahunda ni ugukomeza ku murongo yashyizeho mu myaka itandatu ishize ubwo yari Perezida bwa mbere, aho yashyizeho ingamba zikakaye zirimo no kubaka urukuta ruri ku mupaka wa Mexique.

Gahunda nshya ya Trump yamaze guteza impaka zikomeye muri rubanda no mu nzego za politiki. Abamushyigikiye bavuga ko ari uburyo bwo kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abaturage, mu gihe abayirwanya bayibonamo urukuta rwo kubangamira uburenganzira bw’abimukira.

Nubwo bimeze bityo, abasesenguzi bemeza ko iyi politiki izaba ikiganiro gikomeye muri Amerika no ku rwego mpuzamahanga, ikazagira ingaruka ku mibereho ya benshi, cyane cyane abimukira bafite ibibazo by’ibyangombwa.

Abatari bake bategereje kureba uko manda ye izashimangira icyerekezo gishya ku kibazo cy’abimukira.



Izindi nkuru wasoma

Uburenganzira ku burezi bugeze mu kaga: Abana bari kwirukanywa umusubirizo i Rwamagana.

Donald Trump na Melania Trump bagaragaje ibyishimo bisendereye nyuma y’umuhango wo kurahira.

Gahunda ya Sena yo gusura Poste de Santé mu gihugu hose yitezweho guteza imbere serivisi z’ubuzim

Donald Trump yashimangiye ko Amerika izakomeza kwerekana ubushongore n’ubukaka ku Isi.

U Rwanda rwiteguye gukomeza umubano n'Amerika mu gihe cy’ubuyobozi bwa Trump.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-21 07:43:43 CAT
Yasuwe: 12


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gahunda-yo-kwirukana-abimukira-muri-Amerika-biri-mu-biraje-ishinga-Perezida--Donald-Trump.php