English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda uruhare rwabo bagize mu iterambere ry’Igihugu.

Perezida Paul Kagame yagarutse ku bihe by’ingenzi byaranze umwaka ugiye kurangira wa 2024, ashimira Abanyarwanda kubwo amahitamo meza n’uruhare mu kugera ku iterambere igihugu cyari kihaye muri uyu mwaka.

Nibyo Perezida Paul Kagame yagarutseho mu birori byatumiwemo abantu mu ngeri zitandukanye, kuri uyu mugoroba wo kuwa mbere, tariki ya 30 Ukuboza 2024.

Perezida Kagame yavuze ko umwaka waranzwe n’ibihe byiza byo kwishimira birimo kuba u Rwanda rwaributse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30 n’ibindi, ndetse agaragaza ko aho bitagenze neza bikwiriye kwigwaho bigakosorwa.

Ati ‘’Uyu mwaka tugiye gusoza, wabayemo ibintu byinshi byiza, ibyiza ni byo mbona. Ibindi bitari byiza, tubishyira iruhande tukagira uko tubigenza bikagaruka ku murongo. Icya mbere, harimo kwibuka amateka, amateka nubwo yaba ari mabi, ari amateka yawe, ari amateka udafitemo uruhare kuba yarabaye mabi, ahubwo harimo kuyakosora, urabyibuka, ukabivanamo isomo, ugakomeza inzira yawe ushaka kwerekezamo.”

Yakomeje ashimira abagize uruhare mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri uyu mwaka, ati ‘’Nshaka kongera kubashimira, kandi mwarikoreraga, twarikoreraga, ariko ndabibashimiye rwose.”

Umukuru w’Igihugu yabwiye Abanyarwanda ko bagomba kwishimira ibyiza bakorera byagezweho, ati ‘’Kandi igihe cyose kibonetse, tujye twishima p! Si ko ubuzima bukwiriye kugenda se? Wishimira icyo ugezeho, ugateganyiriza [ahazaza]. Ntabwo imbaraga zose uzisiga aha ngaha.”

Yashoje yibutsa ko kwishima bitavuze kurangara, ati ‘’Nitujya twishima, tujye dusigarana kwa kwirinda, kuri buri muntu, no kuri twese. Ntawe tuzemerera ko yaduhungabanyiriza umutekano, n’umunsi n’umwe.”

Abo gushimirwa by’umwihariko

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame kandi yanagarutse ku bitari byiza byabaye mu gihe gito gishize by’icyorezo cya Marburg cyadutse mu Rwanda, ariko inzego z’ubuzima zigakora ibishoboka kugira ngo kive mu nzira.

Yafashe mu mugongo ababuze inshuti n’abavandimwe kubera iki cyorezo cyahitanye abantu 15 biganjemo abakora mu rwego rw’ubuvuzi.

Ati “Ndagira ngo mbabwire ko iyo miryango yabuze ababo, twifatanyije namwe, ariko icyo cyorezo nacyo cyagiye iruhande.”

Yaboneyeho kugenera ubutumwa bw’umwihariko abakora mu rwego rw’ubuvuzi bakoze akazi katoroshye, ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.

Ati “Ndashimira cyane abakora mu rwego rw’ubuzima, abakorerabushake, abitanze rwose. Hari abatanze ubuzima bwabo kugira ngo ubw’abandi bukomeze, abo turabashimira. Bakoresheje wa mutima, wa muco w’ubukotanyi, wa muco w’u Rwanda.”

Ibyo mwakoze mwarikoreraga

Mu bindi byabaye mu Gihugu, harimo ibikorwa by’ingenzi mu buzima bw’Igihugu, nk’amatora y’Umukuru w’Igihugu yanarangiye Perezida Paul Kagame yegukanye intsinzi ku majwi ari hejuru ya 99%, aho yaboneyeho kongera gushimira uburyo Abanyarwanda bitwaye muri iki gikorwa cy’ingenzi cyabaye muri uyu mwaka bari gusoza.

Ati “Nshaka kongera kubashimira, kandi mwarikoreraga, twarikoreraga, ariko ndabibashimiye rwose.”

Habaye kandi kwibuka amateka mabi u Rwanda rumaze imyaka 30 ruvuyemo, nko kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’iyi myaka ishize Abanyarwanda bari kwiyubaka.

Ati “Muri uyu mwaka habayemo kwibuka abacu ku nshuro ya 30, habaho kwibuka twiyubaka n’amateka yo kwibohora ku nshuro ya 30.”

Yavuze ko aya mateka nubwo aba ari mabi ariko ari ay’Abanyarwanda ku buryo ntaho bayahungira, bityo ko gusubiza amaso inyuma abantu bakayibuka, na byo ari ingenzi kugira ngo barusheho gutegura ahazaza hazabemo kutongera gutokorwa.

Ati “Amateka nubwo yaba ari mabi, ari amateka yawe, ari amateka udafitemo uruhare kuba yarabaye mabi, ahubwo harimo kuyakosora, urabyibuka, ukabivanamo isomo, ugakomeza inzira yawe ushaka kwerekezamo.”

Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa kandi abafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ko bidashoboka kuko ubushake n’ubushobozi bwo kurinda Abanyarwanda byagiye byaguka, ku buryo abahirahira kubahungabanya na bo babibona ko igihe cyabo kibaze.

Muri rusange, umwaka wa 2024 wagendekeye neza Abanyarwanda, nubwo ibibi na byo byabayeho, ariko ni byo bicye, ku buryo ibyo kwishimira ari byo bikwiye kuza imbere.

 



Izindi nkuru wasoma

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Perezida Paul Kagame yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bantu b’intangarugero -Gen.Muhoozi.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yashinje Madjaliwa gukorana n’abapfumu.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yabonye Imana n’amaso ye.

Uwatakambiye Perezida Kagame RIB yamunyomoje ndetse ivuga ko ari mu bahunze Igihugu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-31 19:01:57 CAT
Yasuwe: 22


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yashimiye-Abanyarwanda-uruhare-rwabo-bagize-mu-iterambere-ryIgihugu.php