English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya EAC na SADC yiga ku bibazo bya Congo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Dar es Salaam muri Tanzania mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 08 Gashyantare 2025, aho yitabiriye Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Iyi nama iribanda ku bibazo by’umutekano bikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yemeje ko Perezida Kagame yitabiriye iyi nama kugira ngo yifatanye n’abandi bayobozi mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano bimaze igihe bihangayikishije akarere.

Ubutumwa bwa Perezidansi y’u Rwanda bugira buti:Muri iki gitondo, Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania, agiye kwifatanya n’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), ku bw’Inama ihuriweho ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba.”

Iyi nama irimo kuba mu gihe ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC bikomeje gukomera, aho umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) hamwe n’abandi bafatanyabikorwa barimo ingabo zoherejwe mu butumwa bwa SADC, iza Burundi, umutwe wa FDLR ndetse n’abacancuro b’Abanyaburayi.

Akarere kahungabanye cyane nyuma y’uko M23 ifashe umujyi wa Goma, intambwe ikomeye mu rugamba rugeze aharindimuka.

Mu gihe iyi nama ikomeje, Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa DRC ntiyayitabiriye nk'uko byari byatangajwe mbere. Yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa.

Kutitabira iyi nama kwa Perezida Tshisekedi byatumye haduka impaka ku myifatire ya Congo mu bibazo by’umutekano ndetse n’ubufatanye mu karere.

Iyi nama ije mu gihe abaturage bo mu Burasirazuba bwa DRC bakomeje guhura n’ingaruka z’imirwano, zirimo ubwicanyi, ubuhunzi, n’isenyuka ry’imitungo. Abakuru b’ibihugu bitezweho gutanga umurongo w'ibisubizo byafasha mu kugarura amahoro n’umutekano muri aka karere kamaze igihe mu mvururu.



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri Suminwa yahagarariye Perezida Tshisekedi mu nama yo gushakira umuti igihugu cyabo.

Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya EAC na SADC yiga ku bibazo bya Congo.

Perezida Tshisekedi yatinye inama i Dar es Salaam, yohereza Minisitiri w’Intebe.

Perezida Cyril Ramaphosa yageze muriTanzania aho yitabiriye inama idasazwe.

Twitege iki mu nama ya EAC na SADC ku kibazo cya M23 muri RDC?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-08 11:24:30 CAT
Yasuwe: 8


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yitabiriye-inama-idasanzwe-ya-EAC-na-SADC-yiga-ku-bibazo-bya-Congo.php