English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w'Intebe

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024, mu ngoro y'inteko Inshingamategeko y'u Rwanda, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w'intebe Dr Edourd Ngirente.

Ni umuhango witabiriwe  n'abo mu muryango wa Minisitiri w'Intebe, Abahagarariye ibihugu byayo mu Rwanda na bamwe mu bahagarariye u Rwanda mu mahanga , abagize guverinoma n'abandi banyacyubahiro batandukanye.

Dr Edourd Ngirente arahiriye inshingano muri manda nshya y'imyaka itanu iri mbere nyuma y'iminsi itatu Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame nawe arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya 2024/2029.

Ingingo ya 118 mu Itegeko Nshinga igena ko mbere yo gutangira imirimo, Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma barahirira mu ruhame imbere ya Perezida wa Repubulika.

Ku wa kabiri tariki ya 13 Kanama nibwo mu biro by'Umukuru w'igihugu Village Urwigwiro hasohotse itangazo rishimangira ishyirwaho rya  Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda akaba ari nawe wari uhasanzwe kuva mu 2017.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

Abasoje amasomo mu Itorero indangamirwa ikiciro cya 14 bahawe impanuro na Minisitiri w'intebe

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-14 16:08:27 CAT
Yasuwe: 58


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-wa-Repubulika-Paul-Kagame-yakiriye-indahiro-ya-Minisitiri-wIntebe.php