English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Platini yamaze kwiyitirira shene ya YouTube ya Dream Boys


Ijambonews. 2020-09-04 17:26:05

Nemeye Platini yakoze ibisa no kurandura umuzi cyangwa gukura umusumari wa nyuma ufashe itsinda rya Dream boys, ubwo yafataga shene ya YouTube y’itsinda akayigira iye bwite.

Kuva mu mpera z'umwaka wa 2019, amakuru yabaye menshi ahamya ko itsinda Dream Boys ryamaze gusenyuka, ariko abari barigize bakabihakana.Nta n’umwe muri iri tsinda wigeze ashaka kwerura ngo ahamye ko batandukanye, ko buri wese agiye kunyura inzira ye.

Kugeza ubu ya shene ya youtube bashyiragaho ibihangano byabo byose yamaze gufatwa na Platini wayihinduriye amazina, ahari Dream Boys ahasimbuza Platini P, anashyiraho ifoto ye wenyine.

Uyu muhanzi nta ndirimbo n’imwe yasibyeho, n’iza TMC wenyine yazirekeyeho, gusa Hari amakuru ava mu nshuti z’iri tsinda ahamya ko ryasenyutse kera, bikabanza kugirwa ubwiru.

Platini yatangiye gukora umuziki ku giti cye, ndetse Mujyanama Claude uzwi nka TMC, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2020 yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo gihe yavugaga ko agiye muri gahunda zitazatuma atinda, nubwo hari nabadatinya kuvuga ko agiye ubutazagaruka.

Platini yamaze kwiyitirira shene ya YouTube ya Dream Boys



Izindi nkuru wasoma

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Cristiano Ronaldo yakoze ibitarigeze bibaho ku rubuga rwa YouTube

Uwibye shene ya YouTube ya YAGO yabihamijwe n'urukiko aranahanwa

Tanzania yahawe amezi 6 yo kuba yamaze gukuraho igihano cy'urupfu

Diane Rwigara yamaze gutanga kandidatire ku mwanya w'umukuru w'igihugu



Author: Ijambonews Published: 2020-09-04 17:26:05 CAT
Yasuwe: 858


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Platini-yamaze-kwiyitirira-shene-ya-YouTube-ya-Dream-Boys.php