Polisi y’u Rwanda yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi 154.
Polisi y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024 yatangaje ko yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi 154 barimo ba Komiseri barindwi na ba Ofisiye bakuru 15.
Abashyizwe muri icyo kiruhuko harimo CP Benis Basabose,ACP Twahitwa Celestin,wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Mwesigye Elias,wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi na ACP Eugène Mushaija wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Amahugurwa cya Gishari, ACP Tom Murangira,ACP David Rukika na ACP Bayingana Micheal.
Abandi bashyizwe mu kiruhuko barimo ba Ofisiye bakuru 15, ba Ofisiye bato 22, abapolisi bato 96.
Polisi y’Igihugu ivuga ko yasezereye kandi abapolisi 13 ku mpamvu z’uburwayi n’umwe wasezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show